U Rwanda mu nzira zo kuba igicumbi cy’ubucuruzi mpuzamahanga

Raporo nshya yakozwe n’Ikigo Harambee Rwanda igaragaza amahirwe y’u Rwanda yo kuba igicumbi cy’urwego rwa serivisi z’ubucuruzi mpuzamahanga.
Iyo raporo igaragaza aho u Rwanda rufite imbaraga mu ruhando mpuzamahanga, harimo gahunda zo korohereza abashoramari no gukorera ubucuruzi mu Rwanda, ubwiyongere budasanzwe bw’abanyempano b’urubyiruko mu Gihugu, ibikorwa remezo bihambaye kandi byizewe, n’urwego rw’imitangire ya serivisi ruhanitse.
Bimwe mu bigaragazwa muri iyo raporo bishimangira uburyo u Rwanda ruri mu mwanya mwiza wo kuba igicumbi cy’urwego rwa serivisi z’ubucuruzi mpuzamahanga (Global Business Servises/GBS) harimo no kuba ari Igihugu gikoresha cyane indimi mpuzamahanga ebyiri ari zo Igifaransa n’Icyongereza.
Haza kandi indi ngingo yo kuba Leta y’u Rwanda yarashyize urwego rwa serivisi z’ubucuruzi mpuzamahanga mu mahirwe y’ishoramari afunguriwe abayakeneye ku Isi, imikoranire ihamye n’abakora muri urwo rwego, inyungu n’amahirwe agenerwa abashoramari ndetse n’ubushobozi bwo kuba u Rwanda rukomeje kwigaragaza nk’Igihugu gifite gahunda yo guteza imbere urwego rwa serivisi.
Izindi ngingo zituma abashoramari bahitamo u Rwanda nk’Igihugu cyimakaza uru rwego, harimo iterambere ry’ibikorwa remezo nk’iby’ikoranabuhanga, ubwikorezi bw’abantu n’ibintu, abakozi bashoboye kandi bahendutse, Politiki za Leta ziha amahirwe menshi iterambere ry’ubucuruzi, umutekano, by’umwihariko no kuba hari inararibonye muri ubu bwoko bw’ishoramari zamaze kugera ku isoko ry’u Rwanda.
Urwego rwa serivisi z’ubucuruzi mpuzamahanga mu Rwanda rumaze gukura, cyane ko kuri ubu iki gihugu kiza ku mwanya wa 10 ku Isi mu cyiciro cyo kugira serivisi zo kwakira abakigana nk’uko bishimangirwa muri raporo ya 2022 (GBS World Competitiveness Index-Digital and ITO).
Hejuru ya 70% by’abaturage b’u Rwanda bari munsi y’imyaka 30 aho impuzandengo y’umubare munini bari mu kigero cy’imyaka 20, akaba ari na yo mpamvu u Rwanda rutanga umubare munini w’abakozi b’abanyempano n’abashoramari bakiri bato.
Abo bassoramari bavugwaho kuba bazana amahirwe y’imirimo igezweho ishobora gukemura ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko.
Ubwo bushakashatsi bwatangajwe n’Ikigo “Harambee Youth Employment Accelerator” giteza imbere imirimo y’urubyiruko mu rwergo rwo gukemura ikibazo cy’ubushomeri binyuze mu bufatanye n’inzego zinyuranye.
Iyo raporo isesengura byimbitse ibyuho bihari, ibikenewe n’ibisabwa ku mushoramari cyangwa umukoresha wifuza gukorera mu Rwanda. Yateguriwe kugenera amakuru y’ingenzi abashoramari cyangwa abakoresha ku Rwanda n’inyongeragaciro iki gihugu gitanga mu bucuruzi.
Umuyobozi w’Ishami rya Harambee mu Rwanda Hannah Adams, yagize ati: “U Rwanda rukomeje kwigaragaza nk’igicumbi cy’ahazaza mu birebana na serivisi z’ubucuruzi mpuzamahanga kandi iyi raporo yerekana impamvu nyinshi zibitera. Iterambere ry’urwego rwa serivisi z’ubucuruzi mpuzamahanga mu Rwanda ritanga icyizere cy’ibihumbi by’imirimo mishya ku rubyiruko mu myaka itanu iri imbere ndetse twiyemeje gukorana n’abafatanyabikorwa bacu muri uru rwego mu guharanira ko ibyo bigerwaho.”
Martin Roe, Umuyobozi w’Ikigo CCI Global gifite abagihagarariye (agents) barenga 60,000 ku Isi, na we yagize ati: “Afurika ni yo igezweho mu bijyanye na serivisi z’ubucuruzi mpuzamahanga, by’akarusho u Rwanda rukaba rukomeje kwigaragaza nk’uruyoboye Akarere ruherereyemo kubera abakozi b’abanyempano kandi bafite ubushake bwo gukora.”
Philip Lucky, Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami rishinzwe Ishoramari mu Rwego rw’igihugu rw’Iterambere (RDB), avuga ko iyi raporo igaragaza isura nziza y’u Rwanda mu ruhando rwa serivisi z’ubucuruzi mpuzamahanga.
Yongeyeho ati: “Mu myaka ishize, Igihugu cyashoye imari nyinshi mu guhanga ikirere cyiza cyo gukora ubucuruzi. Harimo kubaka ibikorwa remezo bikenewe kandi bifatika, ndetse na gahunda zishyigikiwe kandi zizewe. Duhaye ikaze Isi yose ngo ibyaze umusaruro amahirwe ari mu rwego rwa serivisi z’ubucuruzi mpuzamahanga.”
Tek Expert, ikigo mpuzamahanga kimaze amezi arenga atandatu gikorera mu Rwanda cyemeza ko abakozi bacyo b’Abanyarwanda bafite umwihariko mu mikorere bikaba byaratumye serivisi zikuba inshuro ebyiri muri icyo gihe gito cyane.
Ikindi iyi raporo yagaragaje ni uko u Rwanda rufite umwihariko wo gutanga icyizere gihamye cyo kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga n’ubumenyi, bityo uru rwego rukaba rwitezweho kuzahanga nibura imirimo isaga 5,000 mu myaka itanu iri imbere bikazatanga umusaruro uhamye ku musaruro mbumbe w’Igihugu (GDP)