U Rwanda rugiye gukina na Algeria umukino wa gishuti

  • SHEMA IVAN
  • Mata 22, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Ikipe y’Igihugu “Amavubi” n’iya Algeria bazakina umukino wa gishuti uteganyijwe ku wa 5 Kamena 2025, kuri Stade Chahid Muhammed Hamlaoui mu Mujyi wa Constantine.

Ibi byatangajwe n’ikipe y’Igihugu ya Algeria ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 21 Mata 2025.

Amakuru avuga ko Umutoza w’ikipe y’Amavubi ukomoka muri Algeria Adel Amrouche, ari we wagize uruhare kugira ngo uyu mukino uboneke.

Uyu mutoza aherutse gutangaza ko  yifuza imikino nibura 2 cyangwa 3 ya gicuti muri Kamena, kugira ngo akomeze gutegura Amavubi kandi harimo no guha abakinnyi  bashya umwanya mu ikipe y’Igihugu. 

Uyu mukino ugamije gufasha amakipe yombi gukomeza kwitegura imikino y’umunsi wa munani n’uwa cyenda mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizaba mu 2026. 

Urutonde rwa FIFA ruheruka gusohoka ku wa 3 Mata 2025, Algeria iri ku mwanya wa 36 ku Isi mu gihe u Rwanda ari urwa 130.

Ikipe y’igihugu ya Algeria bita “ Les Fennecs” imaze kwegukana igikombe cya Afurika inshuro ebyiri (1999 na 2019) ndetse yitabiriye igikombe cy’Isi inshuro enye.

  • SHEMA IVAN
  • Mata 22, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE