U Rwanda rugeze ku 100% mu butubuzi bw’imbuto

Bwa mbere Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu butubuzi bw’imbuto riteraniye mu Rwanda , aharimo kurebwa uko ubutubuzi bw’imbuto buhagaze, ahagaragajwe ko bugeze ku kigero cya 100%.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Ildephonse Musafiri yabigarutseho mu nama y’iryo huriro yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Nyakanga 2023.
Yagize ati: “Twakiriye inama ya mbere y’abafite aho bahuriye n’ubutubuzi bw’imbuto mu Rwanda yateguwe n’abafatanyabikorwa mu butubuzi bw’imbuto.
Ni inama yo kugira ngo abantu bamenye ngo uyu mwuga ukorwa gute, hakenewe imbuto zingana gute.
Imbuto igeze ku rugero rushimishije mu bihingwa by’ingenzi Abanyarwanda bakenera nk’ibishyimbo, imyumbati, ibirayi, ingano, Ibigori, soya muri ibyo byose tugeze aho dushobora gukorera imbuto yacu imbere mu gihugu ntitukivana imbuto hanze […..] tugeze ku kigero gishimishije nko ku 100%”.
Yongeyeho ati: “Ni inama yo kugira ngo ari abafatanyabikorwa na Leta twicarane nabo tumenye uburyo tugiye gukorana, tumenye ngo hakenewe iki? Iyo batubura imbuto hakenerwa imirima, ibikoresho byo kuyitunganya ngo isohoke ari nziza, amabwiriza abigenga. Ibyo ni umwanya wo gusasa inzobe ngo tumenye ibikorwa neza ngo tubikomeze bikomeze, ibidakorwa neza tubikosore”.
Yongeyeho ko hari n’amahirwe mu butubuzi, amahirwe yo guhinga imbuto nziza ikagezwa ku Banyarwanda bityo bigatanga umusaruro.
Imbuto zituburirwa mu gihugu birasaba abikorera na Leta kuko ni bizinesi kandi birashobika, abikorera bagashyiramo amafaranga birashoboka kandi bitanga umusaruro mwiza.
Namuhoranye Innocent, Umuyobozi Mukuru w’ihuriro ry’abacuruzi n’abatubura imbuto nziza mu Rwanda yagaragaje aho gutuburira imbuto mu gihugu bigeze naho bifuza kugera.

Ati: “Ihuriro rimaze kugera kuri byinshi aho imbuto zicuruzwa mu gihugu zavuye kuba ziva hanze zose, ubu zikaba zituburirwa mu gihugu”.
Yakomeje avuga ko bifuza ko gutubura imbuto mu cyerekezo cya 2030 byakwaguka bikagera no gusagurira amahanga.
Ati: “Igishushanyo cy’imyaka 7 kugeza 2030 , u Rwanda ruzaba rugeze ku kigero kiri hejuru cyane dutubura imbuto tukazigurisha mu Rwanda ndetse no hanze ndetse tujyana no ku yandi masoko yo mu Turere, aho twifuza ko isoko rizaba rimaze kwikuba nka 2 cyangwa 3 mu myaka 5 iri imbere”.
Abantu batandukanye batanze ibiganiro bagarutse ku buryo bw’uko hagikenewe gukomeza guhanga udushya kugira ngo habeho guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, gushora imari mu rwego rw’ubuhinzi n’ibindi.
Banashimiye abafatanyabikorwa imbaraga bashyira mu guteza imbere ubuhinzi.

Ku kibazo cyo kuba imbuto z’imboga zidakorerwa mu Rwanda hasobanuwe ko, ari uko abakoze ubushakashatsi mbere baba bafite ubudahangarwa, nta wundi muntu wemerewe kuzitubura baba bafite igihe runaka bagomba kubicuruza ntawubavangiye, ariko harimo kwigwa uko habaho imikoranire na bo.
Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH