U Rwanda rubona AI nk’iyahangara ibibazo by’ubuzima muri Afurika

U Rwanda rwagaragarije Abaminisitiri b’Ubuzima, abahanga udushya mu ikoranabuhanga, abashakashatsi n’abahanga mu by’ubuvuzi, Abaminisitiri mu nzego zitandukanye n’abanyapolitiki n’abandi bafite aho bahuriye n’ubuzima ko ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano (AI) ribonwa nk’amahirwe ya Afurika mu guhangana n’ibibazo bimwe na bimwe byugarije ubuzima.
Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 13 Ukwakira 2025, mu nama y’iminsi itatu iteranye ku nshuro ya kane, yahurije hamwe abarenga 1 800 bakora muri izo nzego aho bari kwigira hamwe uko hatezwa imbere Ikoranabuhanga mu Buvuzi bw’Afurika (Africa HealthTech Summit).
Iyo nama y’iminsi itatu iteranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubuvuzi budaheza, Gushyigikira Udushya tugamije Ubuvuzi kuri Bose.”
Abayitabiriye bagaragaje ko ikoranabuhanga rya AI rishobora kubaka inzego z’ubuzima mu byiciro bitandukanye kandi bitewe n’aho Isi igeze ubu buri wese arifite mu biganza kandi ashobora kuribyaza umusaruro mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda Dr. Nsanzimana Sabin, yagaragaje ko buri wese iryo koranabuganga arifite mu ntoki mu gihe afite telefone na interineti, kandi ari bwo buryo bushoboka bwo kuziba bimwe mu byuho bikigaragara mu buvuzi muri Afurika.
Yavuze ko AI izahindura imibereho y’Abanyafurika kuko yifitemo ubushobozi bwo gukora ibintu byinshi icyarimwe bikaba ari imbarutso yo gukemura ibibazo by’ubuke bw’abaganga n’ibindi byugarije umugabane.
Yagize ati: “AI ni yo mpinduka ikomeye ku Isi, ubu ni ugukoresha ikoranabuhanga utarindiriye kujya kubaza umuntu ku giti cye ukaba wabishyira hamwe ugasuzuma abantu benshi noneho abarwayi benshi ukabavurira icyarimwe. AI iragaragara nk’aho ari igisubizo kuko nko muri Afurika twari dufite ibibazo by’abaganga bake ni yo mpamvu tugomba kuyitaho.”
Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko hakenewe Politiki zishyigikira ukwihutisha ikoranabuhanga rigezweho no kwimakaza ibisubizo bya tekinolojiya bifasha gutahura indwara z’ibyorezo, kwihutisha serivisi z’ubuvuzi mu kurushaho kunoza urwego rw’ubuzima muri Afurika.
Yashimangiye ko hakenewe abakozi bahawe amahugurwa, politiki zoroshya urugendo rw’iterambere, n’ubufatanye bukomeye kugira ngo harusheho kubyaza umusaruro udushya tugenda tuvuka kandi dutanga umusaruro uvugurura.
Dr. Nsanzimana yagaragaje ko ikoranabuhanga rizahindura imibereho mu buvuzi muri Afurika cyane ko ubu byatangiye kwigaragaza aho umuntu ashobora kumenya indwara arwaye bitamusabye kujya kwa muganga; akaba yakoresha isaha yabugenewe akipima indwara z’umutima, n’ibindi.
Yagaragaje ko kugeza ubu mu Rwanda AI iri gukoreshwa mu gusuzuma indwara nka kanseri bityo ikaba yavurwa mbere yuko izahaza uyirwaye.
Nubwo yavuze ibyo ariko yanagaragaje ko AI itabyikoresha yonyine ahubwo bisaba abantu bafite ubumenyi n’ubushobozi mu rwego rwo kugendera ku muvuduko iriho.
Yagize ati: ”Bizabagora kuko bazahura n’ingorane zo kugendana naho ibihe bigeze kuko ikoranabuhanga riri ku muvuduko. Dufite amahitamo abiri; ni ukugendana n’ikoranabuhanga cyangwa ugahitamo kubireka.”
Dr. Nsanzimana yongeyeho ko ikoranabuhanga na ryo rizana n’ibibazo byaryo ari na yo mpamvu hakenewe ingamba zifatika za politiki kugira ngo hatazaboneka ibinyuranyo by’ibyo ryitezwemo.
Yavuze ko hakenewe uburyo bwo guhanahana amakuru by’umwihariko hashakishwa uko AI yateza imbere ubuzima aho kubusubiza inyuma asaba abantu kubishyira mu ngiro ntibibe amagambo gusa.
Yagiza ati: “Ikoranabuhanga rirahari, ubuzima ni ingenzi, ariko hamwe n’ikoranabuhanga ubuzima bwaba bwiza kurushaho reka tubivane mu magambo tubishyire mu bikorwa dukoreshe ayo mahirwe aribonekamo.”
Kuva muri Mata 2025, u Rwanda rwatangiza ikigo gikoresha ubwenge buhangano mu buvuzi, “Health Intelligence Center”, cyabonywe nk’amahirwe agaragaza ko ko AI ishoboka kandi bikagirira inyungu abarwayi.
Ni ikigo gikusanya amakuru y’amavuriro yose mu gihugu hifashishijwe ikoranabuhanga kikaba gifasha mu gutanga inyunganizi mu buryo bworoshye kugira ngo habashe gufatwa imyanzuro ishingiye ku mibare ariko nanone bifashe Minisiteri y’Ubuzima gutanga inyunganizi mu bigo by’ubuvuzi mu gihugu hose bitayisabye kujya aho biri.
Ikigo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC), kigaragaza ko ikoranabuhanga ari wo musingi mu gukemura ibibazo kandi ko kuva ikigo “Health Intelligence Center”,cyashingwa mu Rwanda, iryo koranabuhanga rimaze kugezwa mu bindi bihugu 18.
Umujyanama Mukuru mu by’Ikoranabuhanga muri Africa CDC Nsanzimana Jean Philibert, yagaragaje ko ikoranabuhanga rishobora guteza imbere ubuzima bwiza bw’abantu ari na yo mpamvu biyemeje gukomeza kurishyigikira ngo rigezwe no mu bindi bihugu.
Ati: ”Turi hano kugira ngo tumenye ibyo bikorwa aho biri nitumenya aho biri bikora tubafashe kuba byajya no gukoreshwa mu bindi bihugu.
Yongeyeho ko ibikorwa ari byinshi mu rwego rwo kurengera ubuzima ariko biyemeje kuba ihuriro ry’ubuzima ku mugabane wa Afurika.
Iyo nama yahuje abasaga 2 500 barimo impuguke n’abanyapolitiki bakomeje kurebera hamwe uburyo ikoranabuhanga rishobora gufasha mu guhindura serivisi z’ubuvuzi ku Mugabane wa Afurika.






