U Rwanda rubana n’abemera

Biragoye kubona u Rwanda nk’Igihugu cyanyuze mu mateka yijimye yaturutse ku macakubiri, rufata byoroshye umubano rugirana n’ibihugu ndetse n’indi miryango mpuzamahanga, cyane ko uwo mubano utanga inyungu nyinshi ziganisha ku Cyerekezo 2050, aho u Rwanda rwibona mu bihugu byateye imbere ku Isi.
Ariko na none mu rwego rwo kwirinda ko amateka mabi rwanyuzemo yakomeza kwisubira kubera kwirengagiza umuzi wayo, ni yo mpamvu u Rwanda rubana n’amahanga yemera umubano ushingiye ku bwubahane no guharanira inyungu z’iterambere ry’abaturage.
Ku wa 17 Werurwe 2025, u Rwanda rwamenyesheje Guverinoma y’u Bubiligi ko rucanye umubano na bwo mu bya Dipolomasi, nyuma y’ubushishozi bwakozwe ku buryo icyo gihugu gikomeza kwimakaza imyitwarire ya gikoloni yatandukanyije Abanyarwanda ikanageza igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyamara nubwo umubano n’u Bubiligi wahagaritswe, Guverinoma y’u Rwanda yashimangiye ko ushobora kongera kuburwa mu gihe bwaba bwemera gusubiza agatima impembero bukareka iyo myitwarire ya gikoloni ikomeje kugira ingaruka ziremereye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Icy’ingenzi gishimangira agaciro u Rwanda ruha ubutwererane n’amahanga mu bya dipolomasi ni uburyo abayobozi bakuru b’Igihugu bakomeje kwagura ubutwererane n’ibihugu bitandukanye ku Isi.
Urugero rwa hafi, ku wa Kane tariki ya 17 Mata 2025 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ikiganiro na Perezida wa Misiri Abdel Fattah El-Sisi ku murongo wa telefoni, cyibanze ku kurushaho kwimakaza ubutwererane hagati y’u Rwanda na Misiri.
Nanone kandi guhera ku Cyumweru tariki ya 20 kugeza ku ya 22 Mata, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu muri Pakistan rugamije kurushaho kwagura imikoranire y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.
Uko u Rwanda ruharanira kurushaho kwagura umubano n’amahanga, ni na ko rugenda rutegwa n’imitego itandukanye haba ku rwego rw’Akarere ndetse no hanze y’Afurika.
Mu 2014, Perezida Kagame yigeze kugira ati: “Nta nubwo birarangira, utegura umutego umwe ugasanga undi imbere. Iyo uri umuyobozi usanzwe utareba kure, ureba inyungu zawe gusa, ugwa mu mutego ukanawugushamo Igihugu.”
Bivuze ko ukwigengesera kw’abayobozi n’Abanyarwanda muri rusange gukwiye kuba ku rwego ruhanitse kuko inyungu z’amahanga hari ubwo zishobora gushyira mu kaga ibyo u Rwanda rwagezeho mu kanya nk’ako guhumbya.
Mu gihe Abanyarwanda biyemeje kuba umwe, kureba kure no kuzuza neza inshingano buri wese mu rwego rwe, bikwiye kujyana no guharanira kubaka umubano n’ibihugu byemera kubaha ayo mahitamo no gushyigikira intambwe y’iterambere Igihugu kimaze gutera nyuma y’imyaka 31 kimaze cyiyubaka.