U Rwanda n’Ubwami bwa Yorodaniya byasinyanye amasezerano

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 22, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Guverinoma y’u Rwanda n’Ubwami bw’aba Hashemite bwa Yorodaniya (Jordan) byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo Politiki, uburezi, ubucuruzi ndetse no kuvanaho visa ku Badipolomate n’abandi bafite pasiporo za serivisi.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr Vincent Biruta ndetse na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Yorodania Ayman Safadi, kuri uyu wa Gatatu taliki ya 22 Gashyantare 2022.

Nyuma yo gushyira umukono kuri ayo masezerano, abayobozi bombi bagaragaje ko azafasha impande zombi kurushaho kubyaza umusaruro umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda n’Ubwami bwa Hashemite bwa Yorodaniya.

Umubano w’u Rwanda na Yorodaniya wakomeje kwaguka no kwiyongera mu myaka itandatu ishize, kuva Ambasaderi wa mbere muri icyo gihugu yatanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu mwaka wa 2017.

Kuva hashyirwaho uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri icyo Gihugu, Ambasade y’u Rwanda ikorera i Ankara ikomeje gukorana bya hafi n’ubuyobozi ndetse n’ibigo byo muri Yorodaniya.  

Ibyo byatumye abayobozi bo ku mpande zombi bakomeza guhura no kugenderanirana ndetse amasezerano yasinywe akaba yari amaze igihe kinini aganirwaho kandi ananozwa kugira ngo azarusheho gutanga umusaruro mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.

Uruzinduko rwa Ayman H. Safadi ruje rukurikira urwo Perezida Paul Kagame yagiriye muri Yorodaniya mu kwezi kwa Werurwe  2022, aho yagiranye ibiganiro n’Umwami wa Yorodaniya Abdullah II bin Al-Hussein.

Urwo ruzinduko nanone ruje rukurikira ibiganiro Nyakubahwa Safadi yagiranye na Minisitiri Dr. Biruta Vincent muri Gicurasi 2022, ubwo habaga Inama y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu mu mwaka ushize (WEF 2022) i Davos mu Busuwisi.

Ibihugu byombi kandi bisanganywe ubufatanye mu nzego z’umutekano n’igisirikare by’umwihariko mu kurwanya ubuhezanguni n’iterabwoba.

Minisitiri Dr Biruta, yavuze ko u Rwanda n’Ubwami bwa Yorodaniya  bifatanya mu bikorwa by’ubutasi no guhanahana amakuru ku iterabwoba mu Karere, mu Burasirazuba bwo Hagati ari naho Yorodaniya iherereye ndetse no mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba mu gihugu cya Mozambique.

Iki gihugu giherereye mu Majyepfo y’Aziya mu gace gahuza u Burayi, Aziya n’Afurika. Ni igihugu kibarwa mu bihugu bifite ubukungu buciriritse bwo ku rwego ruhanitse (upper-middle income).

Ubukungu bwacyo bugizwe n’inzego zinyuranye, aho ubucuruzi Urwego rw’imari bagize hafi kimwe cya gatatu cy’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu (GDP), ubwikorezi, itumanaho n’indi mirimo ifitiye igihugu akamaro bikagira kimwe cya gatanu, na ho inganda n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bikagira Ikindi kimwe cya gatanu.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 22, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE