U Rwanda ntirwanyeganyeze ku rutonde rwa FIFA

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 18, 2025
  • Hashize amasaha 2
Image

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi”, yagumye ku mwanya wa 127 ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) rwasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Nzeri 2025.

Ni urutonde ruje nyuma y’aho Ikipe y’u Rwanda iheruka gukina imikino y’umunsi wa karindwi n’uwa munani mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 yakinwe mu ntagiriro z’uku kwezi.

Muri iyo mikino, u Rwanda rwatsinzwe na Nigeria igitego 1-0 runatsinda Zimbambwe igitego 1-0.

Urutonde rushya rwashyizwe hanze, iyi mikino yongereye u Rwanda amanota umunani ariko ruguma ku mwanya wa 127 ku rutonde rwa FIFA.

Uru rutonde kandi rwagaragaje ko Espagne yongeye gufata umwanya wa mbere ku Isi yaherukagaho mu 2014 aho yasimbuye Argentina yari kuri uyu mwanya kuva mu 2022.

Imyanya itanu ya mbere ku Isi, iriho Espagne, u Bufaransa, Argentine, u Bwongereza na Portugal.

Slovakia ni yo yazamutse imyanya nyinshi ku Isi (10) iva ku mwanya 52 ijya ku mwanya 42.

Muri Afurika, ibihugu bitanu bya mbere ni Maroc, Sénégal, Misiri, Algeria na Côte d’Ivoire.

Mu bihugu bituranye n’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni iya 60 yazamutse umwanya umwe, Uganda (82) azamutseho imyaka itandatu, Tanzania (107) yamanutseho imyaka ine, Kenya (111) yamanutseho imyanya ibiri  n’u Burundi (140) bwamanyutseho imyanya ibiri.

Urutonde rutaha ruzasohoka ku wa 23 Ukwakira 2025.

U Rwanda rwagumye ku mwanya 127 ku Isi
Muri uku kwezi Kwa Nzeri u Rwanda rwatsinzwe na Nigeria igitego 1-0
  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 18, 2025
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE