U Rwanda ntirwagowe n’ihagarikwa ry’inkunga mu rwego rw’ubuzima – Minisitiri Dr Nsanzimana

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 15, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko u Rwanda rutagowe n’ihagarikwa ry’inkunga mu rwego rw’ubuzima kuko rwari rwarubatse ibishobora gutuma rudahagarika ibyo rukora ikindi kandi rukomeje gushaka ibisubizo bituma rugera ku byo rwagombaga gukora.

Dr Nsanzimana yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 14 Nyakanga, mu kiganiro inzego z’ubuzima zitandukanye ku Isi zagiranye n’abanyamakuru.

Impuguke n’abashakashatsi ku ndwara ya Sida barenga 3 000 bitabiriye inama mpuzamahanga kuri Sida, bo bagaragaza ko Leta z’ibihugu n’imiryango ya sosiyete sivile, bakwiye gushyira hamwe mu gushaka ubushobozi mu by’imari bitewe n’uko inkunga z’amahanga zafashaka mu guhangana n’iki cyorezo zagabanutse.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yerekanye ko ihagarikwa ry’inkunga z’amahanga ritakomye mu nkokora serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda bitewe nibyo Leta yari yarakoze mbere.

Yagize ati: “Ibyo tumaze amezi dukora bibaye, ni uko iby’ingenzi bituma tudahagarika ibyo dukora; ibijyanye n’imiti, ibijyanye no gusuzuma, ibijyanye no kugira ngo izo porogaramu zacu zitazahagarara, byose byarakozwe ndetse dushakisha uko dushoboye ibyatwaraga amafaranga menshi bikorwa mu buryo bitwara make kandi tutabihagaritse.

Ntabwo twigeze duhindura intego zacu nta nubwo tuzabikora ahubwo turashaka ibindi bisubizo bituma tugera ku byo twagombaga kugeraho, nubwo inkunga zagenda kuko n’ubundi ntabwo zizahoraho iteka ryose, ngira ngo icyo ni cyo cyakozwe kandi ni ko gahunda ya Leta y’u Rwanda ikomeza no mu bindi.”

Yakomeje avuga ati: “Twagiye tudakora serivisi zo kurwanya Sida ziri ku ruhande ahubwo ziri muri gahunda zindi zo kubaka urwego rw’ubuzima. Byaradufashije rero kuko ntabwo twabonaga ibyo kurwanya Sida byaba bitandukanye n’ubundi no kubaka urwego rw’ubuzima.

Iyo tunitegura n’icyo gihe ibigenerwa porogaramu runaka bihagaze, urwego rw’ubuzima rwo rwakomeza rukomera, indwara iyo ari yo yose twahangana na yo.”

Mu nama mpuzamahanga ivuga kuri Virusi itera Sida ikomeje kubera mu Rwanda kugeza ku itariki 17 Nyakanga 2025, u Rwanda rurimo kugaragazwa nk’igihugu cyabaye indashyikirwa mu kubaka urwego rw’ubuvuzi bitewe n’uko ubwandu mu Rwanda ubu bugeze kuri 2.7% ku bafite imyaka iri hagati ya 15-49 ndetse na 0.5% mu bana bari hagati ya 0-14.

99% by’ababyeyi batwite bafite ubwandu bwa Virusi itera Sida, bafashwa kubyara umwana utanduye.

Urubyiruko ni kimwe mu byiciro byugarijwe n’icyorezo cya Sida ku rwego rw’Isi, bitewe n’uko benshi muri bo badakunze kwiyakira igihe banduye virusi, bigatuma batavurwa hakiri kare.

Mu Rwanda habarurwa abagera ku 230 000 bafite virusi itera Sida, ubwandu bushya buri ku bantu 3 200 ku mwaka barimo 2 600 bahitanwa nayo.

Muri 2024, u Rwanda rwashyizwe mu bihugu 5 bya mbere ku Isi byageze ku ntego ya 95% by’abanduye bakaba babizi, 95% by’abayifite bakaba barashyizwe ku miti na 95% bafite iyi virusi bakaba baragabanyije ikwirakwizwa ryayo.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, agaragaza ko ihagarikwa ry’inkunga ritakomye mu nkokora urwego rw’ubuzima

Amafoto: Olivier Tuyisenge

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 15, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE