U Rwanda ntiruzemera gukoreshwa na RDC n’imiryango itagira icyo yitaho

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda rutazemera gukoreshwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje kwirengagiza urugendo rwo gushaka ibisubizo by’ibibazo byayo ijya kuruharabika mu Miryango y’Akarere na Mpuzamahanga.
Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho anenga bidasubirwaho uburyo Guverinoma ya RDC yagiye guharabika u Rwanda mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugo byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS/ CEEAC), ishyigikiwe na bimwe mu bihugu bigize uwo Muryango.
Uko guharabika u Rwanda kwatumye mu mwaka ushize wa 2023 ruhezwa mu Nama isanzwe yateranye ku nshuro ya 22 kandi biri mu nshingano zarwo, icyo gihe ECCAS ikaba yarayoborwaga na RDC.
Ku wa Gatandatu tariki ya 8 Kamena 2025, na bwo u Rwanda rweruye ko rwikuye muri uwo Muryango ugizwe n’ibihugu 11 nyuma yo kwamburwa uburenganzira bwo kuwuyobora nk’Igihugu cyari gitahiwe kuko bigenda bisimburana.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko bitangaje kandi bitumvikana kubona RDC ikomeje ibyo bikorwa biharabika u Rwanda mu gihe Perezida wa RDC Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo yahuriye na Perezida wa Repubulika Paul Kagame i Doha muri Qatar ku wa 18 Werurwe mu gushaka umuti urambye w’ibibazo bya RDC n’iby’umubano w’ibihugu byombi udahagaze neza.
Minisitiri Nduhungirehe yakomeje agaragaza ko na we yahuriye na Minisitiri Kayikwamba Wagner i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ku wa 18 Mata, bagasinyana amasezerano y’ibanze ateguza urugendo rwo gusinyana amasezerano y’amahoro arambye mu gushaka igisubizo kirambye ku bufasha bwa USA.
Yahamije ko mu kwezi gushize, u Rwanda na RDC byari bihugiye mu biganiro bitanga icyizere cy’amasezerano, ariko ngo “RDC ikomeje kwiriza mu miryango y’Akarere na Mpuzamahanga ishinja u Rwanda kuba intandaro y’imyitwarire yayo idahwitse, hatirengagije no kurusabira ibihano.”
Yavuze ko u Rwanda rwiyemeje gushyigikira gahunda zose z’ibiganiro bigamije kugarura amahoro haba ibiyobowe n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU), ibiyobowe na Amerika ndetse na Qatar, kandi ngo rufite umutima mwiza no guharanira gufata inshingano.
Yakomeje agira ati: “Ariko u Rwanda ntiruzigera rwemera gukoreshwa na RDC itagira icyo yitaho kandi yihebye, guhindurwa n’imiryango y’ubukungu nk’uwa ECCAS kuri ubu urimo gukora ibivuguruza amahame yawo ndetse n’umugambi watumye ishyirwaho.”
Yakomeje ashimangira ko Umuryango ECCAS nta musanzu watanga mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC mu gihe hari indi miryango nka EAC na SADC ifite icyo kibazo mu biganza iyobowe na Perezida wa Togo Faure Gnassingbé ari na we uyobora AU.
U Rwanda rwasubiye muri ECCAS mu mwaka wa 2016 nyuma y’imyaka 10 rwari rumaze nanone ruwikuyemo ruvuga ko rwarimo kugabanya akajagari ko kwisanga mu Miryango myinshi.
Gusa u Rwanda ruri mu bihugu byatangije uwo Muryango ku wa 18 Ukwakira 1981 ariko amateka agaragaza ko nta bihambaye Igihugu cyungukiye mu kuwubamo.
lg says:
Kamena 8, 2025 at 4:54 pmNubundi bamaze wawuvemo Nubundi ntacyo umaze nimiryango iraho gusa imeze nka balinga imwe nka EAC ibihugu bimwe bibamo bidatanga imisanzu ahubwo ababihagarariye barya amafaranga yacu gusa ntamuryango ulimo Congo nu Burundi wagira icyo ugeraho kubera kuyoborwa ninjiji