U Rwanda ntiruzabuza Abanyekongo gutahuka uko bazahitamo- Perezida Kagame

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 1, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

“U Rwanda ntiruzemera kwikorera umutwaro w’inshingano za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Dufite imitwaro ihagije twikoreye kandi tuzayikorera neza uko dushoboye. Hakwiye gushyirwaho uburyo bufasha impunzi z’Abanyekongo gutahuka mu mahoro no mu cyubahiro.  Uko byamera kose, u Rwanda ntiruzababuza gutaha iwabo mu buryo bwose bazahitamo.”

Ubwo butumwa bukubiye mu ijmbo risoza umwaka wa 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ku mugoroba wo ku wa Gatandatu taiki ya 31 Ukuboza 2022, aho yagaragaje uburyarya bukomeje kuranga Umuryango Mpuzamahanga mu gushaka umuti urambye w’ibibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’impunzi z’Abanyekongo bimwe uburenganzira bw’ubwenegihugu muri gakondo yabo ari kimwe mu bigize intandaro z’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC kuri ubu bubarurwamo imitwe yitwaje intwaro irenga 120.

Yagaragaje ko mu gihe muri iyi minsi hagaragara imvugo z’urwango n’ubwicanyi byihariye kuri bamwe mu Banyekongo bo mu Bwoko bw’Abatutsi, amateka yo ashimangira ko atari ikibazo cy’urwango gusa ahubwo ari akarengane kamaze imyaka irenga 20.

Amateka agaragaza ko ako karengane gafitanye isano n’amateka yijimye yaranze u Rwanda mu myaka ya 1994, aho ingengabitekerezo n’umugambi wa Jenoside byahagaritswe mu Rwanda bikimurira icyicaro muri RDC.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bamwe mu bayikoze bahungiye mu Burasirazuba bwa RDC bashinga umutwe w’iterabwoba wa FDLR bagamije kugaruka bagafata Igihugu ndetse bagasohoza n’umugambi wabo batasoje.

Nubwo bagerageje mu bihe bitandukanye ariko ntibabashije kugera kuri iyo ntego, ahubwo bakomeje guhiga abaturage ba RDC bo mu bwoko bw’Abatutsi, na byo bikaba biri mu bibazo by’umutekano muke byateye bamwe guhungira mu bihugu birimo n’u Rwanda.

Izi modoka ni zo zatwaye ibihumbi by’Abanyekongo bahungiye mu Rwanda ubwo bakurwaga mu Nkambi ya Kigeme bimurirwa i Mahama mu 2020

Impuguke mu bya Politiki yo mu Karere k’ibiyaga Bigari zigaragaza ko yabaye imbarutso ry’ivuka ry’umutwe witwaje intwaro wa M23, ugizwe n’urubyiruko rw’Abanyekongo bari barambiwe kujujubywa n’inyeshyamba zirimo na FDLR zabonye ijuru rito ku butaka bwabo.

Bamwe muri abo barwanyi bashya bafite imiryango yishwe n’iyo mitwe yitwaje intwaro kuri ubu ifatanyije n’Ingabo za Leta, mu gihe abandi bafitanye isano n’abahungiye mu Rwanda no mu bindi bihugu by’abaturanyi.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba byakiriye ibihumbi amagana y’Abanyekongo mu myaka ishize, aho kuri ubu rucumbikiye abarenga 70,000 babaruwe mu Rwanda ndetse abahunga bakaba badahwema kwisukiranya.

Perezida Kagame ati: “Ariko Umuryango Mpuzamahanga wigira nk’aho aba bantu batabaho cyangwa se utazi icyabateye guhunga mbere na mbere. Bisa nk’aho gahunda bafite ari ukubareka bakaguma mu Rwanda iteka ryose, ariko ibyo bitera umwete ikinyoma cy’uko izo mpunzi ari Abanyarwanda n’ubundi bagombaga kwirukanwa mu gihugu cy’abandi.  

Iki ni ikibazo mpuzamahanga, ndetse gisaba igisubizo mpuzamahanga; kuko ibibazo bya politiki bitakemutse, bituma imitwe yitwaje intwaro ikomeza kuvuka ari na yo ntandaro y’imvugo z’urwango, ni bimwe.”

Perezida Kagame yagaragaje ko ahari ubushake bwa Politiki, ikibazo cy’impunzi z’Abanyekongo gishobora kubonerwa umuti urambye, atanga urugero rwa Guverinoma y’u Burundi ikomeje gushyira imbaraga mu kwizeza abaturage b’icyo gihugu bahungiye mu Rwanda ko umutekano wabo wizewe igihe bazaba batahutse.

Yagaragaje ko mu byo Leta y’u Burundi yakoze kandi bigatanga umusaruro aho abenshi bamaze gutahuka, ari ugusura inkambi z’impunzi zabakiriye mu Rwanda.

Ati: “Iki ni cyo kintu cy’ingenzi cyo gukora kuko bigaragaza ko iki kibazo gishobora gukemurwa mu gihe habonetse ubushake bwa Politiki. Nashakaga gusobanura izi ngingo mu buryo bwimbitse kugira ngo twe nk’Abanyarwanda twumve  uko ibintu bihagaze, ndetse n’Abafatanyabikorwa cyangwa inshuti zacu bamenye aho duhagaze.”

Perezida Kagame yamaganye abiyita impuguke za Politiki kuri Afurika ndetse n’abategura Politiki aho baba baturuka hose, bakomeje gutiza umurindi ibinyoma, bagateza urujijo ku Rwanda no kuri aka Karere.

Yijeje Abanyarwanda ko nta gushidikanya ko u Rwanda ruzakomeza kugira amahoro n’umutekano mu mwaka wa 2023, anagaragaza icyizere cy’uko imyanzuro y’ibyavuye mu biganiro bya Nairobi n’ibya Luanda ishobora kugirauruhare mu gukemura ibibazo shingiro by’uruntu runtu rwavutse hagati y’u Rwanda na RDC.  

Yavuze ko u Rwanda rutazatezuka guharanira ko ahazaza dusangiye twese muri Afurika y’Iburasirazuba no mu Karere k’Ibiyaga Bigari haba ah’uburumbuke kandi hatekanye, aboneraho kwifuriza Abanyarwanda n’abatuye mu Karere u Rwanda ruherereyemo umwaka mushya muhire wa 2023.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 1, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE