U Rwanda ni urwa mbere muri Afurika mu koroshya urujya n’uruza

U Rwanda ni urwa mbere muri Afurika mu koroshya urujya n’uruza

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afurika kubera koroshya imigenderanire n’ibindi bihugu binyuze mu gukuraho Visa no korohereza abantu kuzibona.

Raporo yashyizwe hanze na ‘Africa Visa Openness Index’, (AVOI), igaragaza ko u Rwanda rwongeye kuza imbere, rukaba ruri kuri uyu mwanya kuva mu 2023, bitewe na politiki rwashyizeho ijyanye no kudasaba Visa ku bashaka kuza mu gihugu nkuko bigaragazwa na Raporo yo muri 2024 ijyanye n’ubwisanzure bwa Visa muri Afurika

Iyi Raporo yagaragaje ko uyu mwanya u Rwanda ruwuhuriyeho na Benin, Gambia, na Seychelles na byo bikaba byorohereza ababigana bose kubona Visa.

Iyi raporo ya AVOI ihuriweho na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AFDB) na Afurika Yunze Ubumwe, aho basuzumiye hamwe ibihugu by’Afurika uko  byorohereza ababigana, igenzura amategeko ajyanye no kubona Visa hagamijwe kureba uko ibihugu byoroshya urujya n’uruza.

Igaragaza ko ibihugu 20 bya mbere icyenda muri byo biri mu nzira y’amajyambere mu gihe bitatu muri byo birimo n’u Rwanda bidakora ku nyanja.

Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe, aherutse kugirana  n’Ikinyamakuru The New Times, yavuze ko gufata icyemezo cyo gukuraho  Visa  ari umwanzuro ujyanye na politiki wafashwe n’u Rwanda.

Yagize ati: “Dushingiye kuri icyo cyemezo, tumaze gusinya amasezerano yo gukuraho Visa n’ibihugu bitandukanye muri Afurika, no hanze yayo kugira ngo tworoshye urujya n’uruza rw’abantu ku mpande zombi, kandi tuzakomeza kubikora.”

Umunyarwanda ufite Pasiporo gusa atembera mu bihugu bitandukanye bigera muri 67 nta Visa birimo Angola, Bangladesh,Benin, Ghana, Kenya n’ibindi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yakubiwe kabiri agahimbazamusyi mbere yo guhura na Mali 12 Ugushyingo 2026 Saa 06:45
  2. Amavubi U23 yanyagiwe na Cameroun mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 11 Ugushyingo 2026 Saa 22:04
  3. Matela 200 n’ibitanda 75 byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye TSS Musamvu 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:20
  4. Eswatini: Abanyamahanga bacuruza binyuranyije n’amategeko bagiye guhambirizwa 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:16
  5. Kicukiro: Polisi yataye muri yombi ukekwaho gucuruza ibyuma 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:49