U Rwanda na Zimbabwe byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ruswa
Komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa ya Zimbabwe (ZACC) ihagarariye Repubulika ya Zimbabwe, yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye (MoU) n’Urwego rw’Umuvunyi, agamije kwagura ubufatanye hagati y’izi nzego zombi n’ibihugu byazo.
Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ukwakira 2025, ku cyicaro cy’Urwego rw’Umuvunyi, mu rwego rwo kurushaho guhuza imbaraga mu rugamba rwo kurwanya no guhashya ruswa.
Madamu Nirere Madeleine Umuvunyi Mukuru, washyize umukono kuri aya masezerano ku ruhande rw’u Rwanda, yavuze ko iyi ari intambwe ishimishije itewe mu gushimangira ubufatanye n’imikoranire hagati y’u Rwanda na Zimbabwe, bikaba n’inzira ikomeye mu kurushaho kunoza umubano w’Inzego zombi.
Ati: “Iki gikorwa ni intambwe nshya y’ingenzi mu gushimangira ubufatanye n’imikoranire hagati y’u Rwanda na Zimbabwe, ndetse kikaba n’ inzira ikomeye mu kunoza umubano hagati y’Urwego rw’Umuvunyi na Komisiyo Ishinzwe Kurwanya Ruswa muri Repubulika ya Zimbabwe mu guhangana n’ingaruka z’ibyaha bya ruswa, Kigaragaza kandi imikoranire mu kurushaho kunoza inshingano duhuriyeho mu kwimakaza indangagaciro z’ubunyangamugayo, gukorera mu mucyo kubazwa inshingano ari byo shingiro ry’imiyoborere myiza n’iterambere rirambye mu bihugu byacu.”
Hon. Michael Reza, Umuyobozi wa Komisiyo Ishinzwe Kurwanya Ruswa muri Repubulika ya Zimbabwe (ZACC), yavuze ko yishimiye isinywa ry’aya masezerano kuko bigaragaza gukomeza imikoranire myiza n’umubano ibihugu byombi bisanganywe.
Ati: “Uyu munsi dukomeje kurushaho gukomeza umubano w’ibihugu byacu byombi, u Rwanda na Zimbabwe, binyuze mu gushyira umukono kuric aya masezerano y’ubufatanye agamije kurwanya ruswa. Aya masezerano azafasha mu bufatanye mu bijyanye n’ubushakashatsi no guhugura abakozi; koherezanya abakozi kugira ngo basangire ubunararibonye; gusangizanya amakuru ku bikorwa n’ingamba zo kurwanya ruswa; gukora isesengura ku byaha bya ruswa rihuriweho; ndetse no gufashanya mu bijyanye n’imiyoborere n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga (ICT) hagamijwe gushimangira imbaraga n’ubunyamwuga by’inzego zacu.”
Amasezerano yasinywe hagati ya Komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa ya Zimbabwe ihagarariye Repubulika ya Zimbabwe’ n’Urwego rw’Umuvunyi arahita ashyirwa mu bikorwa nyuma y’iminsi 30 uhereye igihe yashyiriweho umukono akaba afite igihe cy’imyaka 5 ishobora no kongerwa.
Raporo ngarukamwa y’Umuryango Transparency International (TI) urwanya ruswa n’akarengane yasohotse ku wa 11 Gashyantare 2025, yerekana uko ibihugu birwanya ruswa mu nzego za Leta, yerekanye ko u Rwanda ruza ku mwanya wa 43 mu kurwanya ruswa ku rwego rw’Isi aho rwagize amanota 57%.
Iyo raporo ikubiyemo ubushakashatsi bwakozwe na TI mu bihugu 188 byo ku Isi.
Iyo raporo igaragaza ko amanota y’u Rwanda mu kurwanya ruswa yiyongereyeho 4% mu mwaka wa 2024, ari yo manota menshi rwagize mu mateka yarwo, avuye kuri 53% rwagize mu 2023 aho rwari rufite amanota 53% ruri ku mwanya wa 49 ku Isi.
Iyi raporo yagaragaje ko ku Mugabane wa Afurika, u Rwanda rwaje ku mwanya wa gatatu, rukurikiye Seychelles ifite amanota 72% (yazamutseho 1%) kuko mu 2023 yari ifite 71% na Cap Vert iza ku mwanya wa kabiri na 62%, yasubiye inyuma kuko mu 2023 yari ifite 64%.
Rwanda na Zimbabwe bifitanye umubano mwiza, hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye yasinywe muri Kanama 2025 yo gushyigikirana mu nzego z’ubuzima, urubyiruko, polisi, ingufu, ubucuruzi no guhanahana amakuru ya gasutamo, uburezi Aho Zimbabwe yohereje abakozi (abarezi) bo kwigisha icyongereza n’ibindi.
Rwanda na Zimbabwe byashyizeho za Ambasade i Harare n’i Kigali mu mwaka wa 2019, mu rwego rwo kurushaho kwagura ubutwererane mu nzego zitandukanye
Igihugu cya mbere ku Isi mu kurwanya ruswa ni Danmark n’amanota 90% igakurikirwa na Finland yagize amanota 88%.
Mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere, rugakurikirwa na Tanzania iri ku mwanya wa 82 ku Isi, ikaba ifite amanota 41%, Kenya ni iya gatatu n’amanota 32%, ikaba iri ku mwanya wa 121 ku rwego rw’Isi, Uganda ya kane mu Karere ifite 26%, iri ku mwanya wa 140 ku Isi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni iya gatanu, ifite 20% mu kurwanya ruswa ikaba ku mwanya wa 163 ku Isi, mu gihe u Burundi buri ku mwanya wa 165 ku Isi bufite amanota 17%.
U Rwanda rufite intego yo kuba rwaciye ruswa burundu mu 2050.








