U Rwanda na Zambia byasinyanye amasezerano 7 y’ubufatanye

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 4 Mata 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema bahagarariye umuhango wo gusinya amasezerano arindwi y’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.
Perezida Hichilema, avuga ko ayo masezerano yibanda ku kongera ishoramari, kunoza imibereho myiza y’abaturage no guhanga imirimo mu nzego zitandukanye uhereye ku rwego rw’imisoro, abinjira n’abasohoka, ubuzima, ubuhinzi, guteza imbere ishoramari, ubuhinzi, uburobyi n’ubworozi n’ibindi.
Ayo masezerano yashyizweho umukono n’abayobozi batandukanye bahagarariye guverinoma z’ibihugu byombi mu ruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida Kagame yagiriye muri Zambia ruzasoza kuri uyu wa Kabiri.
Amasezerano yabimburiwe n’ibiganiro byabereye mu muhezo byahuje Abakuru b’Ibihugu byombi byibanze ku butwererane ku rwego rw’ibihugu byombi, Akarere no mu ruhando mpuzamahanga.
Nyuma yaho byari byitezwe ko bakomereza uruzinduko ahitwa Sundowner aho bari busangirire ibya nimugoroba bari muri gari ya moshi, nk’uko bigaragara muri gahunda yatangajwe na Leta ya Zambia.
Ku wa Kabiri taliki ya 5 Mata, Perezida Kagame, Perezida Hichilema na Madamu Mutinta, bazasura Pariki z’Igihugu nka Mukuni Big Five Safaris, Mosi-o- Tunya National Park maze bakomereze ku Mupaka no ku Kiraro cya Kazungula.
Mu masaha y’igicamunsi, Perezida Kagame ni bwo azagaruka mu Rwanda ahagurukiye ku kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Harry Mwaanga Nkumbula.
