U Rwanda na Uganda bifite amahoro n’ubushuti – Perezida Kagame

“Turabona amahoro hagati y’ibihugu byombi. Ushobora kugira amahoro ariko hagati aho mukaba mutari inshuti. Ariko ubungubu ntekereza ko dufite byose.Turi inshuti kandi tubanye mu mahoro.”
Ayo magambo yuje icyizere yashimangiwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ku mugoroba wo ku wa Mbere taliki ya 24 Mata, mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Gen Muhoozi Kainerugaba.
Ibyo birori byitabiriwe n’inshuti za hafi n’abavandimwe ku ruhande rwa Perezida Kagame ndetse n’urwa Gen Muhoozi Kainerugaba, Umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni.
Gen. Muhoozi ni n’Umujyanama Mukuru wa Perezida ushinzwe ibikorwa byihariye. Guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka ni bwo yatangiye guhishura ko azizihiriza isabukuru y’amavuko y’imyaka 49 mu Rwanda.
Perezida Kagame yamushimiye uruhare ntagereranywa n’ukwiyemeza yashyize mu kugarura amahoro hagati y’ibihugu byombi, akaba ari na we wabaye ikiraro cyafashije kwambuka umworera w’ubwumvikane buke bwari bwavutse hagati y’impande zombi.
Gen. Muhoozi ashimirwa uruhare rukomeye yagize mu guhosha no gushyira iherezo kuri ayo makimbirane ya Politiki yari amaze imyaka irenga itanu, ari na yo yatumye umupaka wa Gatuna ufungwa imyaka irenga itatu.
Gen. Kainerugaba na we yavuze ko ubu nta washidikanya ku bushuti hagati y’u Rwanda na Uganda, anemeza ko bwashimangiwe n’uko Perezida Kagame yamugabiye inka 10 none ubu zikaba zarabyaye zikagera kuri 17.
Yagize ati: “Twavuye ku kuba ari Perezida nanjye nkaba Umwofisiye Mukuru mu ngabo, tugera ku kuba inshuti kandi igihanya cy’ubwo bushuti cyabaye inka yangabiye mpa agaciro gakomeye.”
Ku wa Kabiri, Perezida Kagame yakiriye Gen. Muhoozi Kainerugaba baganira ku buryo bwo kurushaho gishimangira umubano wuje ubushuti hagati y’u Rwanda na Uganda.
