U Rwanda na UAE mu gushyigikira ubutwererane bugamije iterambere rirambye 

U Rwanda na UAE mu gushyigikira ubutwererane bugamije iterambere rirambye 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahuye na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) Sheikh Mohamed bin Zayed al Nahyan, baganira ku kwiyemeza k’u Rwanda na UAE mu kurushaho kwimakaA ubutwererane no kwihutisha iterambere rirambye. 

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa UAE Sheikh Mohamed bin Zayed  ku cyicaro cya cy’ahabera Imurikabikorwa  (ADNEC Centre), mu gihe hagiye gutangizwa ku mugaragaro Inama z’Icyumweru cyahariwe kubaka ibiramba muri Abu Dhabi. 

Abakuru b’Ibihugu byombi bagaragaje ubushake beo gukomeza kwimakaza ubutwererane butanga inyungu ku baturage b’ibihugu byombi ndetse no kwihutisha iterambere rirambye ryabyo. 

U Rwanda na UAE bifitanye umubano ukomeje kwiyongera, ndetse mu bihe bitandukanye ibi bihugu byombi byasinyanye amasezerano agamije guteza imbere ishoramari hagati yabyo, ajyanye n’umutekano no kurwanya iterabwoba. 

By’umwihariko, Leta y’u Rwanda yagaragaje ubushake bwo gukorana na UAE mu guteza imbere ikoranabuhanga ryifashishwa mu isanzure.

Hagati aho Perezida Kagame yifatanyije n’abandi Bakuru b’Ibihugu ndetse n’abandi banyacyubahiro mu gutangiza iki cyumweru cyatangiye ku wa 12 kikazageza ku wa 18 Mutarama 2025. 

Mu muhango wo gutangiza icyo cyumweru , abantu 11 bahembwe mu cyiciro cya 16 cy’ibihembo byitiriwe Zayed by’ababaye indashyikirwa mu kubaka ibiramba bari mu byiciro by’imishinga mito n’iciriritse, imiryango idaharanira inyungu, ndetse n’amashuri yagaragaje guhanga udushya n’ibindi bikorwa bizana ibisubizo bishya birambye.

Abo bantu 11 bashimiwe udushya bahanze mu gutanga ibisubizo bishyigikira kubaka iterambere rirambye. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48