U Rwanda na Trinidad & Tobago byatangiye ubufatanye mu bwikorezi bw’indege

Leta y’u Rwanda n’iya Trinidad and Tobago byemeranyije ubufatanye mu guteza imbere serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere, bisinyana amasezerano afungurira amarembo ibigo by’ubwikorezi bwo mu kirere ku mpande zombi.
Ayo masezerano yashyizweho umukono ku wa Gatandatu tariki ya 27 Nzeri, ubwo abahagarariye ibihugu byombi bahuriraga i New York ahateraniye Inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iteranye ku nshuri ya 80.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Nduhungirehe Olivier Patrick yashimye ko u Rwanda rukomeje guharanira ku ntego yo kwihuza n’amahanga mu guharanira iterambere risangiwe.
Ibihugu byombi bifunguriranye amarembo yo gukoresha ikirere nta nkomyi nyuma y’imyaka itatu ishize bitangije umubano mu bya Dipolomasi, kuko watangiye ku wa 26 Gicurasi 2022.
Ni umubano watangiye hashingiwe ku mubano ibihugu byombi byari bisanganywe nk’ibibarizwa mu Muryango w’Ibihugu Bikoresha Icyongereza (Comonwealth ndetse no mu Muryango uhuza Ibihugu 77 bikiri mu iterambere n’u Bushinwa.
U Rwanda na Trinidad & Tobago bikomeje guharanira kwagura umubano mu nzego zirimo ubucuruzi n’ishoramari, by’umwihariko binyuze mu kubyaza umusaruro gahunda zirimo Isoko Rusange n’Inama ihuza Afurika n’Umuryango w’Ibihugu bya Karayibe (CARICOM).
Ibihugu byombi kandi bikomeza gusigasira umubano wabyo binyuze muri Ambasade zabyo zigaragara mu Murwa Mukuru i Port of Spain ndetse na Kigali.
Itangizwa ku mugaragaro ry’ubutwererane mu bya dipolomasi ryabaye mu gihe hagaragaraga ubwiyongere bw’ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika na Karayibe, by’umwihariko igihe u Rwanda rwakiraga Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye muri Commonwealth (CHOGM) mu mwaka wa 2022.
Itangizwa ry’uwo mubano nanone kandi rishyigikira ubutwererane bw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, hibandwa ku kwimakaza ubucuruzi n’ishoramari.
Intego y’u Rwanda yo kuba igicumbi cy’iterambvere ry’urwego rw’imari na yo itanga amahirwe yo kurushaho kwimakaza ubutwererane binyuze mu Kigo Mpuzamahanga cy’Imari cya Kigali (KIFC).
Umubano nanone ushingiye ku bushuti n’ubutwererane bw’abaturage b’ibihugu byombi, aho ibihugu byombi byiyemeje kongerera ubumenyi urubyiruko na ba rwiyemezamirimo myri rusange kugira ngo barusheho kwagura umubano w’ibihugu n’uw’Akarere muri rusange.
Ibihugu byombi kandi bisangiye amateka aho ibihugu bya Karayibe bifite abaturage benshi bafite inkomoko muri Afurika bavuka ku bajyanyweyo nk’abacakara.