U Rwanda na RDC byatanze ibyifuzwa mu masezerano y’amahoro

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), zatangaje ko zishimiye kwakira ibyifuzo bya Guverinoma y’u Rwanda n’ibya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku birebana n’ibigomba kuba bigize amasezerano y’amahoro yitezwe gusinywa hagati y’ibyo bihugu.
Ni indi ntambwe itewe ije ikurikira isinywa ry’amasezerano y’ibanze y’amahame yasinyiwe i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku wa 25 Mata 2025, agamije kugarura amahoro arambye n’umwuka mwiza hagati y’u Rwanda na RDC.
Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe Afurika Massad Boulos, yavuze ko yakiriye neza inyandiko z’agateganyo zigaragaza ibyifuzo by’ibihugu byombi ku masezerano y’amahoro.
Yagize ati: “Nakiriye neza inyandiko y’agateganyo ku bisabwa mu guharanira amahoro iturutse mu Rwanda no muri RDC. Iyi ni intambwe y’ingenzi mu kubahiriza ibyemejwe hasinywa amasezerano y’ibanze y’amahame, kandi nizeye ukwiyemeza kw’impande zombi mu guharanira kugera ku mahoro.”
Mu mpera z’icyumweru gishize, Minisitiri w’Ububanyi n‘Amahanga n’Ubutwererane Amb. Nduhungirehe Olivier, yaciye amarenga ko ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC Madamu Thérèse Kayikwamba Wagner bahuriye na Massad Boulos mu birori byo kurahira kwa Perezida wa Gabon Brice Clotaire Oligui Nguema.
Yavuze ko kugeza ubu nta mbanzirizamushinga y’amahoro iri mu biganiro nk’uko byavuzwe na bimwe mu bitangazamakuru, iyi ntambwe itewe yo gutanga inyandiko z’agateganyo z’ibikenewe mu masezerano ikaba iganisha kuri iyo mbanzirizamushinga.
Minisitiri Amb Nduhungirehe yahamije ko impamvu ibiganiro bitaratangira ku mbanzirizamushinga y’amahoro ari uko ‘ibitekerezo by’impande zombi zitarahuzwa neza.’
Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje kugaragaza ubushake ntagereranywa mu gushakira hamwe igisubizo kirambye cy’impamvu shingiro z’umwuka mubi n’umutekano muke wabaye akarande mu Burasirazuba bwa RDC ukagira ingaruka zikomeye no bihugu by’abaturanyi.
Kugeza uyu munsi muri RDC habarurwamo imitwe yitwaje intwaro irenga 130 irimo n’ifite inkomoko mu bihugu by’abaturanyi, nk’umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu myaka 31 ishize, FDLR iracyateje impungenge z’umutekano ku Rwanda, cyane ko kuva yashingwa idahwema kugaba ibitero by’ubushotoranyi byambukiranya imipaka.
Guverinoma y’u Rwanda ihamya ko guhera mu mwaka wa 2018, uwo mutwe w’iterabwoba wagabye ibitero bisaga 20 ku butaka bw’u Rwanda, birimo n’ibisasu byatewe i Rubavu mu mpera za Mutarama 2025 bigahitana abantu 16 abandi basaga 160 bagakomereka.
Ni muri urwo rwego u Rwanda ruvuga ko kugeza n’uyu munsi hakiri impungenge z’umutekano muke ushobora guturuka muri RDC, cyane ko umutwe wa FDLR ucyidegembya kandi ufite imbaraga ukomora mu gukorana n’ingabo z’icyo gihugu mu mugambi wo kugaba ibitero ku Rwanda.