U Rwanda na RDC basinye amasezerano agamije kugarura amahoro arambye

U Rwanda na RDC basinye amasezerano agamije kugarura amahoro arambye

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) basinye amasezerano akubiyemo amahame agamije kugarura amahoro arambye, babifashijwemo na Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Ni igikorwa cyabereye i Washington, D.C kuri uyu wa 25 Mata 2025, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Nduhungirehe na mugenzi we Thérèse Kayikwamba Wagner wari uhagarariye RDC babifashijwemo na Marco Rubio, ’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga.

Amb Nduhungirehe yavuze ko mu izina rya Perezida Kagame, ashimira Trump wagize uruhare mu gutuma habaho ibiganiro biganisha ku gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

Yagize ati: “Uyu munsi turaganira ibibazo bya nyabyo, umuzi shingiro w’ibibazo bikwiriye gukemuka ngo haboneke amahoro arambye.”

Yanagarutse ku kibazo cy’impunzi, agaragaza ko kuzicyura cyaba igisubizo kirambye, cy’umutekano mu Karere, bikaba byanagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’ibihugu byombi kuko kuba hari umutekano byatanga amahirwe y’abashoramari b’Abanyamerika.

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ko ayo masezerano basinye aganisha ku masezerano y’amahoro arambye kandi hazakomeza gushyigikirwa ibiganiro bya EAC, SADC ndetse na Qatar ndetse ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa.

Ku ruhande rwa RDC, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Therese Kayikwamba Wagner, yavuze ko aya masezerano yasinywe, agaragaza ubushake bwa politiki ishimangira ko amahoro ari ingenzi, aza mbere ya byose

Yavuze ko icyizere kigomba kubakwa hagati y’impande zombi, kandi bitanga igisubizo gihamye mu kugarura no kubungabunga umutekano atari mu bihugu byombi gusa, ahubwo mu Karere no ku Mugabane wa Afurika.

Ati “Hari icyizere cy’amahoro, kandi amakuru nyayo ni uko amahoro agomba kugerwaho.”

Hemejwe guhagarika imirwano, guhagarika gufasha imitwe yitwaje intwaro iboneka mu Karere ndetse gukora ku masezerano arambuye y’amahoro agomba kuba yagezweho bitarenze ku itariki ya 2 Gicurasi 2025.

Ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga basinye amasezerano y’amahame agamije amahoro arambye
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22