U Rwanda na Pologne byasinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye

U Rwanda na Pologne byasinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Pologne Andrzej Sebastian Duda, bakurikiranye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano mashya y’ubufatanye mu nzego zitandukanye z’iterambere.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na ba Minisitiri bashinzwe Ububanyi n’Amahanga ku mpande zombi, Dr Vincent Biruta na mugenzi we Andrzej Szejna.

Ayo masezerano arimo arebana n’ubucuruzi n’ubufatanye mu by’ubukungu,ajyanye n’ikoranabuhanga rifasha mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kurengera ibidukikije, ubumenyi bw’Isi n’ingufu.

Yashyizweho umukono nyuma y’ibiganiro byabereye mu muhezo byahuje Abakuru b’Ibihugu byombi byibanze ku kurushaho kunoza umubano urangwa hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Pologne bifitanye umubano uhamye ushingiye ku bucuti n’ubufatanye bumaze imyaka myinshi.

Ati: “Guverinoma ya Pologne yatanze umusanzu ufatika mu iterambere ry’Igihugu cyacu kandi twaranyuzwe. Urugero rufatika ni ubufasha bwa Pologne mu burezi bw’abana bafite ubumuga bwo kutabona biga i Kibeho. Iki kigo cyatangiye gutanga umusaruro mu buzima bwa benshi. Icyo si ikintu cyo kurenza ingohe, bityo turabashimiye.”

Yakomeje agira ati: “Imikoranire yacu mu burezi yatanze umusaruro mwiza, aho abanyeshuri benshi b’Abanyarwanda biga muri kaminuza za Pologne uyu munsi. Nyakubaha Perezida niteguye gufatanya nawe kwitabira inama y’ubucuruzi ihuza abacuruzi bo mu Rwanda na Polish.”

By’umwihariko ku birebana n’amasezerano yasinywe, Perezida Kagame yavuze ko iterambere ry’inzego ibihugu byombi byemeye gufatanyamo rifasha ibihugu byombi kubaka ubushobozi bwihanganira ingorane mpuzamahanga zirimo n’iziterwa n’imihindagurikire y’ibihe.

Yaboneyeho gushimangira ko muri rusange, u Rwanda na Pologne bimaze kugera kuri byinshi bifatanyije, aho Ambasade zikorera mu bihugu byombi zitezweho kurushaho gushimangira iyo ntambwe nziza ikomeje guterwa.

Biteganyijwe ko ku gicamunsi cyo kurinuyu wa Gatatu, Perezida Andrzej Duda na Madamu Lady Agata Kornhauser-Duda basura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bunamire inzirakarengane zijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Kagame na Andrzej Duda barifatanya n’abayobozi b’inzego z’ubucuruzi bahagarariye ibihugu byombi mu biganiro nyunguranabitekerezo bigamije kurushaho kumvikana ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yashyizweho umukono ndetse n’indi mishinga y’ubukungu na dipolomasi isanzwe ikorwa ku bufatanye bw’ibihugu byombi.

Kuri uyu mugoroba, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame barakira ku meza Perezida Andrzej Duda na Madamu Agata Kornhauser-Duda, mu birori bigamije kubaha icyubahiro no kurushaho kubaha ikaze mu Rwanda.

Ku wa Kane ni bwo bazasura ishuri ry’abana bafite ubumuga bwo kutabona riherereye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, n’Ikigo cyo muri Pologne gicukura amabuye y’agaciro mu Rwanda LuNa Smelter gifite icyicaro i Kigali.

U Rwanda na Pologne bikomeje kwishimira umubano uzira amakemwa ushingiye ku butwererane mu bya Dipolomasi bumaze imyaka myinshi. U Rwanda rwafunguye Ambasade i Warsaw na Pologne ihita isubiza ifungura Ambasade yayo mu Rwanda.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Bwa mbere Umunyafurika yegukanye ikamba rya Miss Grand International 11 Ukwakira 2026 Saa 10:00
  2. Ngororero: Dr. Biruta yasabye abahinzi kongera umusaruro 10 Ukwakira 2026 Saa 17:29
  3. Cristiano Ronaldo yahagaritswe mu ikipe y’Igihugu ya Portugal 10 Ukwakira 2026 Saa 16:31
  4. Igitaramo cya Koffi Olomide muri Uganda cyasubitswe ku munota wa nyuma 10 Ukwakira 2026 Saa 15:15
  5. Abanya Kigali bazindukiye muri Siporo rusange idasanzwe 10 Ukwakira 2026 Saa 14:47