U Rwanda na Pakistan biyemeje ubufatanye mu guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga
U Rwanda na Pakistan byiyemeje gukomeza ubufatanye bugamije gushyigikira no guteza imbere ubumenyi mu burezi n’ikoranabuhanga hagamijwe guteza imbere urubyiruko no kurwanya ubushomeri.
Ibyo byashimangiwe nyuma y’uruzinduko Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Harerimana Fatou yagiriye ku kigo cy’ikoranabuhanga; ‘Hazza Institute of Technology, (HIT) kiri i Islamabad ku wa 27 Ukwakira, aho yakiriwe n’umuyobozi wacyo Azhar Ikbal Sindhu, bakaganira ku kwimakaza ubufatanye.
Ibiganiro byabo byibanze ku gusuzuma amahirwe mashya mu bufatanye mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) no guteza imbere ikoranabuhanga hagamijwe gushyigikira urubyiruko no kurwanya ubushomeri binyuze mu guhana amahugurwa ashingiye ku bumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.
Impande zombi zagaragaje ko gusangira ubumenyi n’imikoranire ari ryo shingiro ry’iterambere ry’igihe kizaza.
Ambasaderi Harerimana yashimangiye ko u Rwanda rwiyemeje kurushaho gukomeza ubufatanye na Pakistan mu bijyanye n’uburezi n’ubukungu, cyane cyane mu rwego rwo guteza imbere ubumenyi ngiro, udushya n’ikoranabuhanga, mu rwego rwo kubaka abakozi bafite ubumenyi buzahangana n’ibihe biri imbere.
Yashimangiye ko u Rwanda na Pakistan bihuriye ku cyerekezo cyo guteza imbere ubukungu bushingiye ku burezi no gushimangira umubano w’abantu ku giti cyabo hagati y’ibihugu byombi.
Azhar Ikbal Sindhu yagaragaje ko amasomo atangirwa muri icyo kigo mu by’ikoranabuhanga n’ubumenyi ngiro ari ayo ku rwego mpuzamahanga kandi agamije gutuma abanyeshuri babona ubumenyi n’ubushobozi bibafasha kurushanwa ku isoko y’umurimo haba mu gihugu no hanze.