U Rwanda na Misiri bazakomeza gushimangira ubufatanye

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame wasoje uruzinduko rw’akazi mu Misiri, kuri uyu wa Gatandatu taliki 26 Werurwe 2022, yakiriwe na Perezida wa Misiri Abdel Fattah Al-Sisi w’iki gihugu, mu ngoro ya Al-Ittihadiya.
Ibiro by’Umukuru w’lgihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Abakuru b’Ibihugu byombi babanje kugirana ibiganiro byabereye mu muhezo. Nyuma bahagarariye umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane b’ibihugu byombi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Misiri Sameh Hassan Shoukry, bashyize umukono ku masezerano azibanda ku bufatanye mu by’ikoranabuhanga n’itumanaho (ICT), guteza imbere ingoro ndangamurage, urubyiruko, siporo n’amahugurwa mu bya Dipolomasi.

Muri uwo muhango wo gusinya amasezerano, Perezida Kagame yashimiye mugenzi we wa Misiri ku bw’urugwiro yakiranywe muri icyo gihugu cyiza, kandi avuga ko ibiganiro bagiranye ari ingirakamaro mu gushimangira ubufatanye.
Ati: “Njye na Perezida [Sisi] twagiranye ibiganiro bitanga umusaruro, kandi nizeye ko tuzakomeza gushimangira ubufatanye.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ku isoko Rusange rya Afurika ryatangiye gukora, ko rizatanga amahiwe mu iterambere rirambye.
Ati: “Ibi bizatanga amahirwe menshi, cyane cyane kuri ba rwiyemezamirimo n’urubyiruko. Kurinda rero ejo hazaza habo ni ingenzi ku iterambere rirambye ry’Umugabane.”
U Rwanda na Misiri ni ibihugu bisanzwe bifitanye ubutwererane mu nzego zitandukanye zirimo igisirikare, ubuzima, iterambere ry’inganda n’ubucuruzi, urubyiruko, n’ibindi.
