U Rwanda na Madagascar tugomba gusangira ubumenyi-Perezida Kagame

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 8, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakomoje ku buryo u Rwanda na Madagascar byahungabanyijwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe muri uyu mwaka wa 2023, ashimangira ko ari ingenzi gusangira ubumenyi no kwigira ku bunararibonye bw’ibihugu byombi mu guhangana n’izo ngaruka. 

Imyuzure idasanzwe yibasiriye ibice bitandukanye bya Madagascar mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2023, ikaba yaragize ingaruka zikomeye ku basaga 80,000 aho inzu zirenga 23,000 zarengewe izindi zisaga 500 zigasenyuka burundu.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi, u Rwanda na rwo rwahuye n’ibiza bikomeye byatewe n’imvura nyinshi yibasiye Intara y’Amajyaruguru, iy’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, byahitanye abantu 135, bisenya inzu 5694, izindi 6091 zirangirika.

Perezida Kagame yavuze ko uretse ibyo biza byabaye muri uyu mwaka ku mpande zombi, ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zitahwemye kwigaragaza mu myaka ishize. 

Yagize ati: “Mu myaka ya vuba ishize, u Rwanda na Madagascar byibasiwe n’ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ibihe. Ibyo byagize ingaruka ku mibereho binangiza urusobe rw’ibinyabuzima n’ibikorwa remezo. Tugomba gusangira ubumenyi, kandi buri wese akigira ku bunararibonye bw’undi.”

Perezida Kagame yanavuze ko kugira ngo ibihugu byombi birusheho gutera imbere, ubucuruzi n’ishoramari biri kuruhembe rw’imbere kwihutisha ubukungu, ndetse ko ukwihuza kw’ibihugu by’Afurika ari urufunguzo rwo kugera ku burumbuke burambye bw’uyu Mugabane.

Ni muri urwo rwego u Rwanda na Madagascar byashyize umukono ku masezerano mashya agamije guteza imbere ubucuruzi, ishoramari n’imikoranire hagati y’Inzego z’abikorera mu bihugu byombi.

Ni nyuma y’ibiganiro ku bucuruzi n’ishoramari byahuje impande zombi, byitabiriwe na Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina, abakora mu bijyanye n’iterambere muri icyo gihugu n’itsinda ry’abashoramari bagera kuri 30 bakora mu nzego zitandukanye.

U Rwanda na Madagascar byiyemeje gukorana mu bufatanye bijyanye n’ubukerarugendo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi n’ubworozi, ikoranabuhanga n’ibikorwa remezo.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) Clare Akamanzi, yavuze ko hari impamvu zifatika zatuma abashoramari ba Madagascar bahitamo kuza gukorera mu Rwanda.

Yagize ati:”U Rwanda ni igihugu gifunguye mu bijyanye n’ishoramari, nta nzitizi zihari, ushobora gushinga ikigo cy’ubucuruzi cyawe, ukagira imigabane 100% cyangwa se ukifatanya n’abandi baba ari aba hano mu Rwanda cyangwa se abo mu bindi bihugu, ni wowe ukora amahitamo, ikindi u Rwanda, ni igihugu gituje, gifite umutekano, gitekanye rwose, kiyobowe neza, umutekano w’umuntu cyangwa ibyo afite biba birinzwe neza.”

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubukungu muri Madagascar (Economic Development Board Madagascar) Lantosoa Rakotamalala,  na we yasabye Abanyarwanda  kudacikanwa n’amahirwe y’ishoramari ari muri Madagascar.

Ati: “Ndabashishikariza gushora imari muri Madagascar, hari gahunda dufite twise “Choose Madagascar/ Choisir Madagascar” ni uburyo butanga amahirwe yo gushora imari mu bikorwa mu nzego z’ingenzi dufite cyangwa se guhanga udushya. Madagascar ni kimwe mu bihugu bifite ubwato bunini buzwi nka paquebot, hari amahirwe mu bijyanye no gutunganya umusaruro uva mu buhinzi, ubukerarugendo n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, icyo twifuza ni ukugirana ubufatanye bwiza.”

Perezida Rajoelina usoza uruzinduko rw’iminsi itatu kuri uyu wa Kabiri, yafashe umwanya wo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, asobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anaha icyubahiro abasaga miliyoni bambuwe ubuzima mu gihe cy’iminsi 100. 

Perezida Rajoelina yasuye Ikirombe cy’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro cya Nyakabingo mu Karere ka Rulindo. Ku mugoroba, yakiriwe ku meza na Perezida Kagame ari kumwe n’itsinda ryaje rimuherekeje.

Kuri uyu munsi wa nyuma w’uruzinduko, biteganyijwe ko Perezida Rajoelina asura Icyanya cyahariwe Inganda cya Kigali giherereye i Masoro, by’umwihariko akaba atemberezwa mu ruganda rwa Africa Improved Foods ndetse n’urutunganya zahabu mbere yo gutemberezwa mu bice binyuranye by’Umujyi wa Kigali. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 8, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE