U Rwanda na Koreya y’Epfo baganiriye ku kurushaho guteza imbere ubuvuzi

U Rwanda na Koreya y’Epfo baganiriye ku kurushaho guteza imbere ubuvuzi

Guverinoma y’u Rwanda na Kaminuza ya Yonsei iri muri Koreya y’Epfo bagiranye ibiganiro bigamije ubufatanye mu gushyigikira uburezi bw’ubuvuzi, guhanga udushya no kwifashisha ikoranabuhanga.

Ibyo byagarutsweho mu ruzinduko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, (MINISANTE), Dr. Yvan Butera n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Karake Charles bagiriye muri Repubulika ya Koreya y’Epfo.

Tariki ya 25 Gashyantare abo bombi basuye kaminuza ya Yonsei, iri i Seoul mu murwa mukuru bakirwa n’ubuyobozi bwayo burangajwe imbere na   Perezida Dong-Sup Yoon, aho bagiranye ibiganiro by’ingirakamaro.

U Rwanda rufite intego yo kubakira ubushobozi urwego rw’ubuzima rukaba igicumbi cy’ubuvuzi mu Karere ruherereyemo ndetse Abanyarwanda n’abatuye Akarere bakazabyungukiramo.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagiye atangaza ko u Rwanda rushyize imbere ku kubakira abaganga ubushobozi no kubaka ibikorwa remezo bigezweho bituma ubuvuzi butangwa bisesuye.

Mu bihe bitandukanye yagaragaje ko u Rwanda rushaka kwagura uburyo bwo gutanga serivisi nziza z’ubuzima, ikaba ari nayo   mpamvu rwohereza urubyiruko hanze y’Igihugu kwihugura mu bijyanye no gutanga izo serisivi, hagamijwe ko ibyo bize baza kubikora mu Rwanda.

Ubwo hatangizwaga inama Nyafurika ku buvuzi bwo kubaga, ku wa 24 Gashyantare,Minisitiri w’Ubuzima  Dr. Nsanzimana Sabin yavuze ko hari intambwe u Rwanda rwateye iruganisha ku buvuzi buteye imbere kandi hari n’ingamba zo kuziba ibyuho bikigaragara birimo n’ubuke bw’abaganga.

Yagaragaje ko binyuze muri gahunda ya kane kuri kane igamije kongera umubare w’abatanga serivisi z’ubuvuzi, hari intego  yo kugira abaganga babaga 1000, bavuye ku 162.

Nubwo u Rwanda na Koreya y’Epfo byongeye kwimakaza ubufatanye mu burezi bw’ubuvuzi ariko bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye harimo; guteza imbere inzego z’ubucuruzi n’ishoramari, ubuhinzi, politiki na dipolomasi, ubutwererane n’ubufatanye muri gahunda zo guteza imbere ubukungu bw’Abanyarwanda n’ibindi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:01
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14