U Rwanda na Kenya ni abavandimwe- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje uburyo u Rwanda na Kenya ari ibihugu by’abavandimwe ubwo yakiraga Perezida Dr. William Samoei Ruto ku meza mu mugoroba wo ku wa Kabiri taliki ya 4 Mata.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gusangira ibya nimugoroba, Perezida Kagame yagize ati: “U Rwanda na Kenya ni ibihugu by’abavandimwe bihujwe n’ubunyamuryango bifite mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), n’umubano urambye mu ndimi, umuco, ubucuruzi, uburezi n’izindi nzego. Umubano w’abantu ku giti cyabo hagati y’ibihugu byombi na wo uracyakomeye.”
Ku munsi w’ejo Abakuru b’Ibihugu byombi batangaje ko umubano w’u Rwanda na Kenya ukomeje gutera imbere, kandi ko abaturage babyo bazakomeza kubyungukiramo.
Ni nyuma y’uko ibihugu byombi bishyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego 10 zitandukanye, aho Perezida Ruto ashimirwa kuba abaye umuyobozi wa mbere wa Kenya wanditse amateka yo gusinyana n’u Rwanda amasezerano menshi.
By’umwihariko Perezida Paul Kagame ashimangira ko u Rwanda na Kenya ari ibihugu bisangiye byinshi kandi ko umubano wabyo atari uwa vuba aha.
Uruzinduko rwa William Ruto rwatangiye ku wa Kabiri aho yakiranywe urugwiro hamwe n’itsinda ryaje rimuherekeje.
Yanagaragaje ko yanyuzwe n’uburyo yakiriwe mu Rwanda agira ati: “Twishimiye ko mu Rwanda ari mu rugo ku muryango mugari w’Abanyakenya. Twishimiye umusanzu wabo mu iterambere ryacu. Iterambere ry’abikorera ni ingenzi kuri twe mu Rwanda na Kenya. Kwishyira hamwe kw’Akarere n’ubucuruzi bibifitemo uruhare runini.
Yanavuze ko Abanyarwanda n’Abanya-Kenya bahuriye kandi ku cyerekezo kimwe cyo kubaka Akarere gatekanye. Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa Abanyakenya baremga10,000 barimo abatuye, abarimu, abacururi n’abandi.
Uretse guhura n’abayobozi batandukanye, kuri uwo munsi Perezida Ruto yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Perezida Ruto na Perezida Kagame basuye Ishuri Rikuru ry’Icyitegererezo mu Buhinzi butangiza ibidukikije (RICA) riherereye mu Karere ka Bugesera.
Perezida Ruto yagiye gusura iryo shuri nyuma yo gusura icyicaro gikuru cy’Irembo, urubuga rutangirwaho serivisi zirenga 100 za Leta mu nzego zitandukanye.
Kenya yishimira kuba u Rwanda rukomeje kuyisangiza ubunararibonye rumaze kugira mu ikoranabuhanga, cyane ko mu bihe bishize rwayisangije urubuga rwifashishwa mu gukusanya imisoro.



