U Rwanda na Guyana byemeje ubufatanye mu bya serivisi z’indege

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 30, 2025
  • Hashize amasaha 7
Image

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Guyana byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere serivisi z’indege (BASA), mu nama ya 42 y’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Indege za Gisivili (ICAO) iteraniye i Montreal muri Canada.

Ayo masezerano afungurira amahirwe Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere RwandAir yo kogoga ikirere cya Guyana nka kimwe mu bihugu bibarizwa mu birwa bya Karayibe.

Ku rundi ruhande, Sosiyete y’indege ya Guyana na yo yafunguriwe ikirere cy’u Rwanda, mu kurushaho kwimakaza umubano w’abaturage, ubucuruzi no gufungura imiryango y’andi mahirwe atarabyazwa umusaruro mu guharanira iterambere rirambye ry’ibihugu bya Karayibe na Afurika.   

Ayo masezerano yashyizweho umukono na Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada Prosper Higiro, n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indege za Gisivili muri Guyana Lt. Col (Ret’d) Egbert Field.

Abayobozi bombi bemeje ko iyi ari intambwe yo kurushaho kunoza umubano w’u Rwanda na Guyana, guhuza ingendo, ubucuruzi n’ubutwererane bushingiye ku ndege za gisivili.

Kugeza uyu munsi u Rwanda rumaze gusinyana amasezerano y’ubwo bwoko n’ibihugu birenga 110, ku Isi byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afurika, ibyo mu Burasirazuba bwo Hagati, i Burayi, Aziya na Amerika.

By’umwihariko u Rwanda na Guyana biteye iyi ntambwe mu gihe bikomeje guteza imbere ubutwererane mu nzego zitandukanye nyuma yo gutangiza umubano mu bya dipolomasi mu kwezi kwa Kanama 2022.

Mu myaka itatu ishize, ibihugu byombi byiyemeje kurushaho kongerera imbaraga umubano ushingiye ku bushuti n’ubutwererane mu nzego zitandukanye, ubu bikaba bifatanye by’umwihariko mu burezi, ubuzima n’iterambere muri rusange.

Ibihugu kandi byiyemeje kurushaho gushyigikirana mu ruhando mpuzamahanga, bijyanye n’umubano bifitanye mu Miryango Mpuzamahanga inyuranye irimo n’Umuryango w’Abibumbye.

ABayobozi b’ibihugu byombi bashyira umukono ku masezerano
Habayeho n’umwanya wo guhererekanya impano
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 30, 2025
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE