U Rwanda na Gabon basinye amasezerano y’imikoranire yo kurwanya ruswa n’inyezandonke

Kuri uyu wa 31 Mutarama 2025, Urwego rw’Umuvunyi rwasinyanye amasezerano y’imikoranire na Komisiyo y’Igihugu ya Gabon Ishinzwe Kurwanya Ruswa n’Iyezandonke (Commission Nationale de Lutte contre la Corruption et l’Enrichissement Illicite).
Ku ruhande rw’u Rwanda ayo masezerano yashyizweho umukono n’Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine mu gihe ku ruhande rwa Gabon yasinywe n’Umuyobozi wa Komosiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Ruswa n’Iyezandonke, Nestor Mbou.
Ayo masezerano asinywe nyuma y’ibiganiro impande zombi zagiranye mu mpera za 2024 bijyanye no gukumira no kurwanya ruswa.
Umuvunyi Mukuru Nirere, yagaragaje ko ayo masezerano y’ubufatanye aje ashimangira ibiteganywa n’amasezerano mpuzamahanga yo kurwanya ruswa ndetse n’ay’akarere asaba ibihugu gufatanya kurwanya ruswa, gukurikirana ibyaha byambukiranya imipaka cyangwa mu gihe hari umutungo wavuye mu gihugu kimwe ujya mu kindi mu buryo bw’ubujura cyangwa ruswa.
Ati: “Umunyacyaha wava mu gihugu kimwe akajya mu kindi aba agomba gukurikiranwa wa mutungo ukagaruzwa. Ni cyo dushimangira muri ya masezerano.”
Yashimangiye ko muri aya masezerano bazajya bahana amakuru ku byaha bya ruswa bishobora gukorwa n’umuntu uwo ari we wese waturuka hagati y’ibihugu byombi.
Uretse guhanahana amakuru, aya masezerano akubiyemo kongerera ubushobozi abakozi ku mpande zombi binyuze mu guhugura, guhanahana abakozi b’inzobere no gusangira ubunararibonye.
Uretse Gabon Urwego rw’Umuvunyi rusanzwe rufitanye imikoranire na Botswana, ndetse ibihugu nka Nigeria, Zimbambwe n’ibindi nabyo biri mu nzira yo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye.




