U Rwanda na Cuba byiyemeje ubufatanye mu guteza imbere ubuvuzi

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 6, 2024
  • Hashize amezi 2
Image

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Cuba byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu buvuzi arimo kwigisha abaganga, ubushakashatsi n’ubuhanga mu by’imiti.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Werurwe 2024, mu ruzinduko rw’akazi Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda Dr. Nsanzimana Sabin yagiriye mu Cuba.

Aya masezerano akaba yasinywe na Minisitiri Sabin ndetse na mugenzi we wa Cuba, José Angel Portal Miranda.

U Rwanda na Cuba bisanzwe bifitanye umubano mwiza wahereye mu mwaka wa 1979, ndetse ibihugu byombi byagiye bigirana amasezerano y’ubufatanye muri gahunda zitandukanye z’iterambere.

Ibi bihugu bisanzwe bifitanye amasezerano mu byerekeranye n’ingendo zo mu kirere ndetse bisanzwe bikorana mu burezi n’urwego rw’ubuzima.

Muri Nzeri 2023, u Rwanda na Cuba byasinyanye amasezerano y’imikoranire arebana no gusangira ubumenyi n’amakuru mu bya Politiki hagati y’ibihugu byombi, n’ay’ikurwaho rya Visa ku bafite impapuro z’inzira z’abashinzwe ububanyi n’amahanga ndetse n’iz’abajya mu kazi ka Leta.

Mu 2022, Minisiteri y’Ibikorwa remezo n’Ambasade ya Cuba mu Rwanda, byashyize umukono ku masezerano yoroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’ibihugu byombi hakoreshejwe indege.

U Rwanda na Cuba bimaze imyaka igera kuri 44 byombi bifite za Ambasade n’abazihagarariye, hagamijwe gukomeza gutsura umubano n’ubufatanye.

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 6, 2024
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE