U Rwanda mu bihugu bitekanye mu kwishyura neza inguzanyo

Bwa mbere kuva icyorezo cya COVID-19 cyaduka ku Isi, u Rwanda rwashyizwe mu cyiciro cy’ibihugu bifite imikorere inoze y’urwego rw’imari ndetse n’ikiguzi cy’inguzanyo rwafashe kikaba kiri hasi, ku buryo rutekanye mu kuba rwayishyura.
Gushyira mu byiciro ibihugu bikorwa buri mwaka n’Ikigo Standard and Poor’s (S&P), hagendewe ku mikorere y’urwego rw’imari n’ikigero cy’imyenda buri gihugu cyafashe, inyungu n’ikindi kiguzi kiyiherekeza.
Icyo kigo cyatangaje ko amavugurura yakozwe mu rwego rw’imari n’umuvuduko w’iterambere by’u Rwanda, byongeye ubudahangarwa ku ihungabana n’ubukungu n’ingorane zaterwa n’imyenda.
Nk’ikigo mpuzamahanga gishyira ibihugu mu byiciro kigendeye ahanini ku nguzanyo bifata n’ingaruka zibigiraho, S&P ivuga ko nubwo imyenda u Rwanda rusigaje kwishyura ikiri hejuru, inyungu n’ikindi kiguzi kiyiherekeza biri hasi cyane kubera ko rwagiye rufata iyishyurwa ku nyungu ihendutse cyane no kuba rugenda rubona inkunga zitandukanye.
S&P yemeje ko nubwo hari ibimenyetso by’uko itumbagira ry’ibiciro ku isoko bishobora kugabanyuka mu gihe cya vuba, kuri ubu biracyari hejuru.
Bivugwa ko kuba ibiciro ku masoko bikiri hejuru bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mpinduka zigamije kurushaho kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 n’ihungabana ry’ubukungu ku rwego mpuzamahanga.
Gusa nanone, S&P yazamuye iterambere ry’u Rwanda mu cyiciro cy’ubukungu butekanye (stable) ruvuye mu cyiciro cy’uburi mu kangaratete (Negative). Rwahawe icyiciro ‘B+/B’ kigaragaza ko ruri ku rwego rubasha kwishyura inguzanyo nta ngorane.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), yemeza ko izo mpinduka zishingiye ahanini ku kuba Guverinoma y’u Rwanda yaragabanyije umutwaro w’ibyo abacuruzi bagomba Leta ariko hagashakwa ubundi buryo bwo kuziba ibyuho mu rwego rw’imari.
Ibyo ngo byajyanye no kuba u Rwanda rwarasonewe imwe mu myenda rwari rufite, bikaba bituma rutagorwa no kwishyura imyenda isigaye na yo yafashwe ku nyungu zihendutse cyane.
Kuri uru rwego rutekanye, S&P yashyize ku munzani ibyago bituruka ku itumbagira ry’ibiciro, ihungabana rikomeye ry’ubukungu ku rwego mpuzamahanga ndetse n’ibibazo by’umutekano muke mu Karere.
Icyo kigo cyabigereranyije n’igabanyuka ry’ingorane mu kwishyura imyenda ndetse n’ibindi bibazo bivuka mu bukungu, impiduka ku kwishyura imyenda ya Leta no kubona inguzanyo zihendutse kimwe n’impano.
Raporo ivuga ko uru rwego rushobora gusubira inyuma mu mezi 12 ari imbere mu gihe imyenda Leta ifata yaba yiyongereye cyane kurusha uko byari byitezwe, n’inkunga zabonekaga zikagabanyuka.
Uru rwego kandi ngo hari ibyago byo kuba rwasubira inyuma mu gihe ibibazo by’umutekano muke mu Karere bizaba bikomeje kuba agatereranzamba, kuko bizagira ingaruka ku iterambere ndetse bigaca intege ibipimo by’ubukungu mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Icyo kigo nanone kivuga ko uru rwego rushobora kuzamuka mu gihe ibipimo byo kwishyura imyenda ndetse n’iterambere ry’ubukungu birushijeho kugaragaza impinduka nziza kurusha uko byitezwe, bishyigikiwe na gahunda z’iterambere rirambye rijyana n’igabanyuka ry’ikiguzi cyo kubaho.