U Rwanda mu bihugu 4 bihiga ibindi mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima

U Rwanda rwashyizwe mu bihugu bine biri ku isonga mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima byo mu misozi birimo n’ingagi, ubu zavanywe ku rutonde rw’ibinyabuzima birimo kuzimira kuko umubare wazo wikubye inshuro ebyiri bitewe n’uko zabungabunzwe neza mu Birunga.
U Rwanda rumaze kwamamara mu ruhando mpuzamahanga kubera gahunda zihariye zo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ndetse n’ubukerarugendo, rukaba ari cyo gihugu cy’Afurika cyonyine gifite umushinga wagutse wo kurinda Ingagi witwa “International Gorilla Conservation Programme”.
Ingagi mu Rwanda zubatse izina rikomeye mu bukerarugendo bw’Igihugu nk’uko u Bushinwa na bwo bwimakaje ubukerarugendo bushingiye ku nyamaswa zitwa Panda. Kuri ubu Ingagi zo mu misozi zamaze kurenga 1000 zivuye kuri 240 zari zisigaye mu birunga mu myaka 30 ishize kubera ba rushimusi.
Ingagi zavanywe mu nyamaswa zavanywe ku rutonde rw’izirimo kuzimira bitewe n’uko umubare wazo wikubye inshuro ebyiri kubera ko zabungabunzwe
Mu Nama Mpuzamahanga ku Rusobe rw’Ibinyabuzima yabereye i Montreal muri Canada muri uku kwezi k’Ukuboza, u Rwanda na Uganda ni byo byaje ku Isonga muri Afurika mu bihugu bine byashyize imbaraga mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Ibindi bihugu biza imbere ni Kazakhstan ahamaze kugaruka ingwe zo mu misozi y’urubura ndetse na Serbia yabungabunze inyamaswa zirimo isiha, ifuku ndetse n’izindi nkegesi, mu gihe ku Isi habarurwa urusobe rw’ibinyabuzima bisaga miliyoni imwe biri mu nzira zo kuzimira bitewe n’ibikorwa bya muntu.
Indi nzira u Rwanda rukoresha rushora imari ihagije mu bukerarugendo bushingiye ku bidukikije no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima zirimo guhanga Pariki ya Gishwati-Mukura yatangiye mu buryo bwemewe nka Pariki y’igihugu ya kane mu mwaka wa 2016.
Nyuma y’imyaka ine gusa igizwe Pariki y’Igihugu, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bumenyi n’Umuco (UNESCO) ryayishyize mu byanya bikomye ku Isi bibarirwa muri 700 mu murage w’iryo shami.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ruvuga ko uretse Gishwati Mukura, hari imbaraga nyinshi zishyirwa mu kubungabunga n’izindi pariki z’Igihugu, kugarura inyamaswa zari zarakendereye, gutera amashyamba mashya no kongera kuvugurura ayari agiye gucika, n’ibindi.
Mu bihe bya vuba ni bwo u Rwanda rwatangaje ko rugiye kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga kugira ngo umubare w’ingagi ukomeza kwiyongera ubone ubwinyagamburiro ariko hanategurwa amahirwe yagutse kandi asangiwe ku baturiye iyi Pariki.
Biteganyijwe ko iyi Pariki izagurwa ku buso bungana na kilometero kare 37.4, ni ukuvuga hegitari 3,740.
U Rwanda rushora imari itubutse mu bukerarugendo bushingiye ku kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, aho ubwo bukerarugendo na bwo bugira uruhare rukomeye mu kwinjiriza Igihugu amadovize atubutse.
Mu mwaka wa 2019 urwego rw’ubukerarugendo rwinjije amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 500 (miliyoni 480 z’amadolari y’Amerika). Nubwo mu mwaka wakurikiyeho uru rwego rwibasiwe cyane n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, kuri ubu rukomeje kuzahuka ku muvuduko ukomeye cyane nyuma yo gufungurwa ingendo mpuzamahanga.
U Rwanda kandi rwagaragaje urundi rugero rudasanzwe rwo kwiha intego yo gukoresha ubutaka bungana na 37.7% mu birebana no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima nk’uko bigaragara mu gishushanyo mbonera gishya cy’imikoreshereze y’ubutaka.
Kuri ubu amashyamba ari ku butaka burenga 30%, byose bikaba bigaragaza ukwiyemeza kwa Guverinoma y’u Rwanda mu kurinda umutungo kamere, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, bijyana no kwitegura guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
