U Rwanda mu bihugu 30 bifite amashanyarazi ahendutse ku Isi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 26, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

 U Rwanda rwashyizwe ku rutonde rw’ibihugu 30 ku Isi bifite ibiciro by’amashanyarazi biri hasi cyane nk’uko byemejwe muri raporo yasohotse ku rubuga Statista.com muri uku kwezi.

Urwo rubuga rwihariye mu gutanga amakuru ku mibare n’ibaruramari, ruvuga ko ibindi bihugu by’Afurika bifite amashanyarazi ahendutse ari Ghana, Afurika y’Epfo na Kenya byiyongera ku bindi 26 byo mu bindi bice byo ku Isi. 

Iyo raporo yakozwe hashingiwe ku bushakashatsi bwakozwe muri Kamena 2022 bwashimangiye ko hari ibihugu 30 bifite amashanyarazi ahendutse kurusha ibindi ku Isi. 

Impuzandengo y’igiciro cy’amashanyarazi muri Kamena umwaka ushize yari 0.24  by’idolari ry’Amerika kuri kilowatt-hour (kWh), ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda 263.

Ibigo Nderabuzima byishyuzwa amafaranga 186 kuri kWh, ubucuruzi buto bukishyuzwa 134 Frw kuri kWh, ubucuruzi buciriritse bukishyura 103 Frw kuri kWh, na ho ubucuruzi bunini bwo bukishyura amafaranga 94 kuri kWh.

Bivugwa ko igiciro cy’amashanyarazi kigabanywa n’uko hibandwa ku kwimakaza ingufu z’amashanyarazi zituruka ku ngufu zisubira hagakorwa n’ishoramari mu bikorwa remezo bigezweho kandi biramba. 

U Rwanda rwashoye akayabo mu gutunganya ingomero z’amashanyarazi, ibyo bikaba byaratumye igiciro cyo kuyatunganya kirushaho kugabanyuka. 

Leta y’u Rwanda kandi yashyize mu bikorwa Politiki na gahunda bigamije gushishikariza ishoramari ry’abikorera muri uru rwego rw’ingufu zirimo n’izituruka ku mirasire y’izuba. 

Gukorana n’urwego rw’abikorera byongereye ubushobozi bw’Igihugu bwo gutunganya ingufu z’amashanyarazi.

Kuba hari amashanyarazi ari ku giciro gihendutse kurusha ahandi byatumye ubucuruzi burushaho gukora neza, bahanga imirimo kandi bakagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu. 

Gusa nanone akazi kenshi karacyari mu guharanira ko Abanyarwanda bose bagera ku mashanyarazi abahendukiye kandi yizewe. 

Guverinoma ikomeje guteza imbere ishoramari mu kongera ibikorwa remezo, harimo kwagura umuyoboro mugari w’Igihugu no kongera ubushobozi bw’inganda zihari. 

Kuri ubu intego ihari ni uko bitarenze mu 2024 Abanyarwanda bose bazaba bagejejweho amashanyarazi, aho 70% bazaba bacanirwa ku muyoboro mugari  na 30% bazacanirwa n’amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari harimo n’aturuka ku mirasire y’izuba. 

Intsinzi y’u Rwanda mu guha abaturage  amashanyarazi ahendutse yatanze umusaruro uhambaye mu rugendo rw’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza yabo. 

Hanyuma kandi, kuba hari ingo zikomeje kugera ku mashanyarazi ku bwinshi bivuze ko n’umubare w’abahindura imibereho n’ubuzima barushaho kwiyongera aho kuri ubu icyizere cyo kubaho gikabakaba imyaka 70.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 26, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE