U Rwanda ku mwanya wa 3 muri EAC mu gukorera mu mucyo

Ubushakashatsi bugaragaza ibipimo by’uko ibihugu bitegura, bishyira mu bikorwa ndetse n’uko bigenzura imikoreshereze y’ingeno y’imari, bwashyize u Rwanda ku mwanya wa 3 mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’amanota 50%, mu nkingi yo gukorera mu mucyo (Transparency).
Ni Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2023, bwashyizwe ahagaragara n’Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane (TI Rwanda) kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi 2024.
Bugaragaza uko ibihugu 125 ku Isi bihagaze mu bunyangamugayo mu kugena, gutangaza no gushyira mu bikorwa ingengo y’imari ndetse n’uruhare rw’abaturage muri ibyo bibakorerwa.
Iki gipimo gikorwa n’Umuryango Mpuzamahanga ugenzura Ingengo y’Imari y’Ibihugu (International Budget Partnership) kizwi nka Open Budget Survey.
Muri EAC Uganda ni yo iza ku mwanya wa mbere ifite amanota 59% Kenya ikaza iyikurikiye n’amanota 55%.
TI Rwanda yagaragaje ko ubu bushakashatsi bwagaragaje ko u Rwanda rugenda rutera intambwe mu kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari nk’uko ubwo bushakashatsi bubyerekana.
Ku rwego rw’Isi,mu nkingi yo gukorera mu cyo u Rwanda rufite amanota 50% mu gihe muri rusange ibihugu byabonye impuzandengo y’amanota 45%.
Uko abaturage bagira uruhare mu bibakorerwa mu bihugu byo ku Isi biri kuri 15%, uko abadepite bagenzura ikoreshwa ry’ingo y’imari y’ibihugu biri kuri 45%, ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta bifite 62%.
Inkingi yo gukorera mu mucyo u Rwanda rwazamutse mu manota ruva kuri 45% rwari rwagize mu 2021 rugira 50% mu 2023.
Inkingi y’uko ingengo y’imari igenzurwa rwagize amanota 56%, uko ubugenzi Bukuru bw’Imari ya Leta bugenzura rwagize amanota 78% mu gihe uko Inteko Ishinga Amategeko igenzura rwagize 44%.
Icyakora aho rwaboye amanota make ni inkingi y’uburyo abaturage bagira uruhare mu bibakorerwa aho rwagize 16%.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI Rwanda Mupiganyi Appollinaire, yavuze ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu guha umwanya abaturage ndetse n’ibitekerezo batanze bikagaragazwa kuko ubu bushakashatsi bwagaragaje ko inzego zimwe zitagaragaza ibikorwa mu nyandiko (Documentation) ibituma u Rwanda rugira amanota mabi.
Yagize ati: “Mu buryo bwo guha umwanya abaturage bakagira uruhare mu bibakorerwa, u Rwanda ruri hasi cyane kuko rufite amanota 16% kandi bavuga ko kugira ngo iki gipimo kibe cyujuje ibisabwa bagomba kugira amanota nibura 61%. Urahare rw’umuturage rero rucyari hasi”
Yavuze ko n’ubusanzwe uruhare rw’umuturage mu gutegura ingengo y’imari, kumenya imikoreshereze yayo ndetse n’ubugenzuzi bwayo hari ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko rukiri hasi.
Yakomeje asaba inzego bireba gushyira imbaraga mu kuzamura uruhare rw’umuturage mu gutegura ibimukorerwa.
Mbabazi Donah, Umukozi muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi (MINICOFIN) mu Ishami rishinzwe Politiki y’Ingengo y’Imari, yavuze ko bagomba gukomeza gushyira imbaraga mu gucunga neza imari ya Leta ndetse ko ahakigaragara inenge zituma u Rwanda rugira amanota mabi bashaka uko bahakosora.
Yagize ati: “Tugomba gushyira imbaraga mu bugenzuzi bw’uburyo dukoresha amafaranga y’abaturage kuko ni imisoro, hamwe n’inkunga zitandukanye. Iyo tugiye gutegura tugendera ku nama twahawe kugira ngo tuzagire amanota meza mu mwaka ukurikiyeho”.
Yavuze ko impamvu hari imibare igaraza ko u Rwanda rwagize amanota mabi ahanini binaturuka ku kuba hari ubwo umwaka w’ingengo y’imari urangira ku rwego mpuzamahanga, uw’u Rwanda utararangira bigatuma hari raporo zimwe zitagaragazwa.
Yasobanuye ko umwaka w’ingengo y’imari ku bihugu bimwe na bimwe no ku rwego mpuzamahanga utangira muri Mutarama ukazarangira mu kwezi k’Ukuboza kwa buri mwaka.
Ni mu gihe u Rwanda rwo umwaka w’ingengo y’imari utangira tariki ya 1 Nyakanga ukarangira tariki ya 30 Kamena mu mwaka ukurikiyeho.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje kandi ko ku nkingi yo gukorera mu mucyo u Rwanda rwaje ku mwanya wa 9 mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, aho Afurika y’Epfo ifite 83% ari yo iyoboye, hagakurikiraho Benin ifite 79%.
Impuzandego yo ku rwego rw’Isi, gukorera mu mucyo ibihugu byazamutseho amanota 2%; Rwanda ni urwa 59.
Ubu ni ubushakashatsi bwa 9 bukorwa buri myaka 2, ubwa 2023 bwakorewe mu bihugu 125 byo ku Isi, bukaba bwaratangiye gukorwa mu 2006.







