U Bwongereza: Hari abo TikTok yinjiriza miliyoni 197 Frw ku munsi

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 22, 2026
  • Hashize iminota 58
Image

Ubucuruzi bukorerwa ku rubuga nkoranyamba rwa TikTok bukorwa imbonankubone burimo kuba ako kanya(Live) bukomeje gutera imbere mu Bwongereza, aho bamwe mu bacuruzi bavuga ko bwababereye isoko rikomeye ribafasha kugera ku bakiriya benshi no kongera inyungu mu buryo bwihuse ku buryo hari abo bwinjiriza asaga miliyoni 6 z’Amapawundi asaga miliyari 11 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umwe mu babihamya ni Daisy Kelly, washinze ikigo Glow for It gikora amavuta afasha ingohe gukura. Avuga ko mu kiganiro cyo kugurisha ibicuruzwa yakoze imbonankubone (livestream) cyamaze amasaha 12, yinjije amafaranga ibihumbi 100 by’Amapawundi hafi miliyoni 197,4 z’amafaranga y’u Rwanda), ibintu yavuze ko byahinduye icyerekezo cy’ubucuruzi bwe.

 BBC yanditse ko ubwo buryo bwo kugurisha bukomeje kugirira akamaro n’abandi bacuruzi, Daisy Kelly yakomeje avuga ko yatangiye ubu bucuruzi muri 2020 akorera iwabo mu rugo, ariko ubu ikigo cye cyinjiza miliyoni 6 z’amapawundi hafi miliyari 11,85 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka, aho hejuru ya 40% by’ibyo acuruza bituruka kuri TikTok Shop UK. 

Naho Manny Malik, ufite iduka ricuruza inyama zateguwe hakurikijwe amabwiriza ya Islamu (halal), yavuze ko mu masaha atatu gusa yagurishije inyama zifite agaciro k’ibihumbi 8 by’amapawundi hafi miliyoni 15.8 Frw),amafaranga ubusanzwe byamusabaga iminsi itatu cyangwa ine kugira ngo ayinjize mu iduka risanzwe.

Undi mucuruzi witwa Buket Sevik, washinze ikirango cy’imitako cya Adorina, yavuze ko kuva yatangira gukoresha TikTok Live muri Gicurasi 2026, yavuye ku gutumiza amoko y’ibicuruzwa 50 mu kwezi, agera kuri 500 buri cyumweru, bituma ashaka kongera abakozi.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo gikora ubucuruzi cya Savvy Marketing cyo Bwongereza bugaragaza ko 30% by’abaguzi bamaze kugura ibicuruzwa babibonye mu bikorwa yakoze imbonankubone ku rubuga rwa TikTok(live shopping), mu gihe 66% by’abari mu byiciro byiganjemo iby’urubyiruko bavuga ko kubona igicuruzwa kiri kwamamara bibashishikariza guhita bakigura.

Impuguke zo mu kigo Money Wellness cyo mu Bwongereza gifasha abantu kunoza imicungire y’imari yabo, ziburira abantu kwitondera kugura batabanje gutekereza neza, kuko uburyo bworoshye bwo kwishyura n’igitutu cyo kutabura igicuruzwa bishobora gutuma bamwe bakoresha amafaranga arenze ayo bari bateganyije.

Manny Malik ufite iduka ricuruza inyama zateguwe hakurikijwe amabwiriza ya Islamu (halal)
Buket Sevik ucuruza imitako ya Adorina

Yanditswe na Niyirora Théogène 

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 22, 2026
  • Hashize iminota 58
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE