Perezida Trump yashyizeho umusoro wa 50% ku bicuruzwa bya Canada

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 21, 2026
  • Hashize amasaha 8
Image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yashyizeho imisoro ya 50%, ku bicuruzwa bimwe bituruka muri Canada, ayishinja gukora ivangura ku bicuruzwa byayo birimo inzoga, imodoka n’ibikomoka ku mata. Iyo misoro mishya ireba Canada iratangira kubahirizwa nyuma y’iminsi 30 irareba ibicuruzwa birimo inzoga zo muri Canada, inkoni zikinishwa umukino wa Hockey, sima n’ibindi bicuruzwa.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, White House byatangaje ko iyo misoro mishya itareba ibikomoka ku ngufu, ifumbire mvaruganda, n’ibindi bicuruzwa bisanzwe byari byaramaze gushyirirwaho imisoro ishingiye ku rwego rw’ubucuruzi bibarizwamo, ariko izareba ibindi bicuruzwa bikubiye mu masezerano y’ubucuruzi hagati ya Amerika, Mexico na Canada (USMCA).

Mu gusubiza iki cyemezo, Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney yavuze ko iyo misoro ari ukunyuranya mu buryo bweruye n’amasezerano ya USMCA, yongeraho ko Igihugu cye cyiteguye kongera imbaraga mu biganiro na Amerika hagamijwe gukemura ayo makimbirane y’ubucuruzi.

Iri tangazo ry’izamuka ry’imisoro ryateje impungenge mu bucuruzi, aho bamwe mu bacuruzi batangiye gutinya ko amakimbirane hagati y’ibihugu byombi ashobora kurushaho gukaza umurego. Ibi bije kandi nyuma y’iminsi mike Trump avuze ko ashobora kongerera Canada imisoro, ayishinja ko ibyotsi byayo bihumanya ikirere bikwirakwira bikagera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

White House yananenze icyemezo cyafashwe n’intara nyinshi za Canada cyo guhagarika kugura ibisindisha biva muri Amerika, mu rwego rwo kubyamagana kubera iterabwoba rya Trump ryo kuzamura imisoro ndetse n’amagambo ye yakunze gusubiramo avuga ko Canada ikwiye komekwa kuri Amerika ikaba Leta yayo ya 51.

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 21, 2026
  • Hashize amasaha 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE