U Bushinwa: Inkongi y’umuriro yishe 22 bari muri resitora

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 29, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Inkongi y’umuriro yibasiye resitora iri mu Mujyi wa Liaoyang, uherereye mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’u Bushinwa, yahitanye abantu 22 ikomeretsa abandi 3.

Iyo nkongi yabaye kuri uyu wa Kabiri, Perezida w’icyo gihugu Xi Jinping yayise ‘isomo rikomeye’, ahita asaba abayozi gukora iperereza abayiteje bakabiryozwa ndetse asaba ko abakomeretse bitabwaho.

Umujyi wa Liaoyang usanzwe utuwe cyane ndetse amashusho yafashwe ‘CCTV’ yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye umuriro ugurumana, umwotsi w’umukara uzamuka ari mwinshi no hanze haparitse amamodoka.

Umunyamabanga w’ishyaka riri ku butegetsi muri iyo Ntara Hao Peng, yavuze ko imodoka 22 z’ubutabazi n’abashinzwe kuzimya umuriro 85 bahise bahagera  kugira ngo batange ubufasha.

Nk’uko bishimangirwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa (Xinhua), iyo nkongi ibaye nyuma y’iheruka kwibasira amacumbi y’abageze mu zabukuru mu Ntara ya Hebei, yaguyemo abantu 20.

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 29, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE