U Burusiya bwikuye mu masezerano y’u Burayi arwanya iyicarubozo

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Nzeri 2025, Vladimir Putin yashyize umukono ku itegeko ryo gukura u Burusiya mu Masezerano y’u Burayi agamije gukumira iyicarubozo.
Ni amasezerano yashyizweho n’Inama y’u Burayi, aho Moscou yirukanwe mu 2022 nyuma y’igitero cyagabwe kuri Ukraine.
Nk’uko inyandiko yashyizwe ahagaragara n’abayobozi ibivuga, Perezida w’u Burusiya yashyize umukono kuri iri tegeko, ryemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko, ryashinjaga Inama y’u Burayi ifite icyicaro i Strasbourg mu Bufaransa, “ivangura” ryakorewe u Burusiya.
Ni amasezerano yashyizweho ku ya 26 Ugushyingo 1987, atangira gukurikizwa ku ya 1 Gashyantare 1989.
Kwitabira Amasezerano y’ibihugu by’i Burayi agamije gukumira iyicarubozo n’ibihano cyangwa imyitwarire itesha umuntu agaciro cyangwa ibihano ntibigarukira gusa mu bihugu bigize akanama k’u Burayi.
Ayo masezerano yemerewe kwinjira mu bindi bihugu bitari mu muryango, mu gihe byatumiwe ku mugaragaro na Komite y’Abaminisitiri y’Inama y’u Burayi.