U Buhinde: Abantu 30 bahitanywe n’inkangu

Imvura idasanzwe yateje inkangu yahitanye abantu 30 ikomeretsa abandi benshi mu Majyaruguru y’u Buhinde mu gace ka Kashmir.
Polisi yo muri icyo Gihugu yemeje ko iyo nkangu yabaye mu ijoro ryo ku wa 26 Kanama yibasiye cyane ibice byo hafi y’ingoro ya Vaishno Devi, ahakunze gusurwa cyane n’ubwoko bw’Abahindu bajya mu bikorwa byo gusenga no gusura Akarere ka Katra.
Inzego z’umutekano zemeje ko ibikorwa by’ubutabazi kuri uyu wa Gatatu bigikomeje nyuma y’ibyo biza.
Aljazeera yatangaje ko urugendo rw’Abahindu bajya gusenga mu ngoro ya Vaishno Devi rubaye ruhagaritswe nyuma y’ibyabaye.
Imvura idasanzwe imaze igihe yibasiye u Buhinde na Pakistan yangije bikomeye ibikorwa remezo, ihitana abantu ndetse ikura benshi mu byabo.
Ku wa 26 Kanama Pakistan yimuye abaturage ibihumbi nyuma yuko New Delhi iburiye Islamabad ibyago bizaterwa n’imyuzure kandi ko bizambuka imipaka.
Ubuzima bw’abarenga 1.200 mu Buhinde bwarahatikiriye kuva muri Kamena mu gihe abarenga 800 bo muri Pakistan bamaze guhitanwa n’ibyo biza.
