U Budage: Uwagonze abantu ku isoko rya Noheli yashinjwe igitero cy’ubwicanyi

Polisi ya Magdeburg mu Budage, kuri iki Cyumweru, yavuze ko umugabo wishe agonze abantu batanu abandi barenga 200 bagakomerekera ku isoko rya Noheli i Berlin, akurikiranyweho ibyaha by’ubwicanyi, ubugizi bwa nabi no kugambirira kwica.
Mu bantu uyu mugabo yahitanye harimo umwana w’umuhungu w’imyaka 9, abagore bane bafite imyaka 52, 45, 75 na 67, nk’uko itangazo rya Polisi ribivuga.
Muri 200 bakomeretse abarenga 40 bakomeretse bikabije mu gihe uwo mushoferi yahise afatirwa aho yagongeye abo bantu.
Icyo gikorwa bikekwa ko cyari kigambiriwe yabaye ku wa Gatanu cyazamuye ubwoba mu baturage ndetse benshi batangira kugira impungenge ku bibazo by’abimukira bari mu Budage.
Iperereza ryerekanye ko umugabo w’umwimukira witwa Taleb ari we wihishe inyuma y’icyo gitero, akaba yari asanzwe ari umuganga waturutse muri Saudi Arabia, udafite aho ahuriye n’imitwe yitwaje intwaro kuko yakunze kugaragaza ko adashyigikiye idini ya Isilamu, akaba yari abaye mu Budage imyaka igera kuri 20.
Inzego zishinzwe iperereza zikomeje gushaka amakuru ngo hamenyekane impamvu yatumye abikora, abo bafatanyije cyangwa niba hari amakuru yihariye y’isano afitanye n’indi mitwe yitwaje intwaro.
Umukuru wa Leta y’u Budage Olaf Scholz, yihanganishije imiryango yabuze ababo anashimira abagize uruhare bose mu gutanga ubutabazi bwihuse, ndetse asaba ko ubwirinzi bwakazwa muri iki gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka.
Si ubwa mbere mu Budage hagabwa igitero nk’iki kuko mu myaka umunani ishize ikamyo yishe 12 abandi 49 barakomereka ubwo bari mu isoko rya Noweli i Berlin.
