Twitter yahagaritse abakozi bose b’ishami ry’Afurika 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 10, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Impinduka mu Kigo Twitter zikomeje kuba uruhuri nyuma yo kugurwa n’umuherwe Elon Musk akayabo ka miliyari zisaga 44 z’amadolari y’Amerika. 

Abakozi b’ishami ry’Afurika rya Twitter rikorera i Accra muri Ghana, mu minsi mike ishize bazindutse babona ubutumwa kuri E-mail zabo ko akazi karangiye, bityo iryo shami rikaba rishobora kuba ritakibarirwa mu mashami y’ikigo. 

Ubutumwa bandikiwe biragira buti: “Ikigo kirimo kongera gishyira ibikorwa byacyo ku murongo kuko hakenewe kugabanya ikiguzi. Ni muri urwo rwego tubabajwe no kubamenyesha ko akazi kanyu karimo kurangira kubera icyo gikorwa.”

CNN yatangaje ko ayo makuru aje nyuma y’igihe gito itsinda ry’abakozi b’urwo rubuga muri Afurika rifunguye ibiro i Accra muri Ghana muri Mata 2021. 

Aya makuru aje akurikira andi yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye y’uko Elon Musk afite umugambi wo kwishyuza konti zifite akamenyetso k’uko zemewe kandi zizewe (verified). 

Ubwa mbere bitangazwa, Musk yabanje kuvuga ko ba nyiri izo konti bazajya bishyura amadolari y’Amerika 20 maze benshi bacika ururondogoro, bamwe bamagana uyu muherwe wiyemeje kuvugurura uru rubuga mu mpinduramatwara ya gatatu ya internet (Web 3). 

Nyuma y’amagambo menshi, Musk yatangaje ko noneho abantu bafite izo konti bazajya bishyura amadolari 8 bityo bagakomeza gukoresha konti zabo mu buryo bwizewe. 

Impinduka z’abakozi zahereye ku bagize Inama y’Ubutegetsi ya Twitter, bikaba byitezwe ko zizagira ingaruka ku bakozi basaga 3,700 ku Isi yose. 

Gusa nubwo abakozi bose b’ishami ry’Afurikaa birukanywe hari amakuru avuga ko nta gihamya kigaragaza neza ko ibyo biro bifungwa burundu. 

Bivugwa kandi ko abo bakozi bahawe amabaruwa abamenyesha ko akazi kazana kahagaze mu gihe kitarenze ukwezi kumwe.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 10, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE