Twese tuzi icyo umutekano uvuze-Minisitiri Musabyimana

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude, yagaragaje ko umutekano ari umusingi w’iterambere, ndetse ko Abanyarwanda basobanukiwe neza icyo ari cyo n’igisabwa kugira ngo ubumbatirwe.
Yabigarutseho ku wa Kane taliki ya 5 Mutarama, mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, ahabereye umuhango wo gusoza amahugurwa y’ibanze yahabwaga abakozi b’Urwego rwunganira Akarere mu gucunga Umutekano (DASSO) bagera kuri 416 binjijwe mu kazi.
Minisitiri Musabyimana Jean Claude ni we wayoboye uwo muhango wo gusoza amahugurwa yahawe abo ba DASSO batanzwe n’Uturere 16. Witabiriwe kandi na ba Guverineri b’Intara, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubuyobozi n’abakozi (DIGP) Jeanne Chantal Ujeneza n’abayobozi b’Uturere.
Minisitiri Musabyimana yashimiye abasoje amahugurwa bamazemo igihe cy’amezi atatu, abasaba kuzashyira mu bikorwa ubumenyi bahawe mu kazi kandi bagakora kinyamwuga.
Yagize ati: “Twese tuzi icyo umutekano uvuze n’icyo bisaba ngo ubumbatirwe; ibikorwa byose byiza twagezeho tubikesha umutekano dufite kuko ari wo musingi w’iterambere. Nta mutekano, nta terambere, nta miyoborere, nta mibereho myiza y’abaturage twageraho. Dukomeze guharanira ko nta cyahugabanya umutekano w’Igihugu cyacu dukomeza kubaka u Rwanda twifuza.”
Yongeyeho ko akazi kose gafasha mu kubungabunga Umutekano gashyigikirwa cyane kagatangwaho n’ikiguzi uko cyaba kingana kose!
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yabashishikarije kuzafatanya n’abaturage bo mu Turere bazakoreramo, bakabafasha aho bikenewe hose kandi bubahiriza amategeko agenga umurimo wabo banawukora kinyamwuga.
Yabasabye kandi kureba umutekano mu buryo bwagutse bazirikana ko ubumbatiye ibintu byinshi butandukanye.
Ati: “Mu kazi ko gucunga umutekano harimo ibintu byinshi, ntabwo umutekano ari umuntu warwanye n’undi agakomereka gusa, mujye mureba umutekano mu buryo bwagutse bukubiyemo kurwanya ubuzererezi, guta ishuri kw’abana, ibibazo abaturage bahura na byo, kurwanya ibiyobyabwenge, ruswa no kwangiza ibikorwa remezo, gutanga serivisi zinoze n’ibindi biri mu nshingano zanyu.”
Yababwiye ko kugira ngo babashe gusohoza inshingano zabo neza bagomba kuzarangwa n’indangagaciro z’ubunyangamugayo, ubwitange, umurava n’ubushake mu kazi ndetse n’ikinyabupfura no gukorera hamwe kugira ngo barusheho kugirirwa icyizere n’abaturage.
Mu gusoza, Minisitiri Musabyimana yashimiye ubuyobozi bw’igihugu n’abafatanyabikorwa ku mbaraga zishyirwa mu kubaka ubushobozi n’imibereho myiza y’abagize urwego rwa DASSO bituma ruzamura urwego rw’imikorere n’ubunyamwuga.
Ubuyobozi w’ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS), Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti, yavuze ko mu gihe cy’ibyumweru icyenda, abasoje amahugurwa bayamazemo, bahawe amasomo atandukanye azabafasha gusohoza inshingano zabo zo gucunga umutekano.
Yavuze kandi ko muri icyo gihe bahugurwaga, bagaragaje ikinyabupfura, ubushake n’umurava bityo ko nta gushidikanya ko biteguye kandi bazakora neza akazi bagiyemo mu turere dutandukanye.
CP Niyonshuti yabasabye kuzakomeza kurangwa n’umutima wo gukunda igihugu bagatanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu birinda gushyira inyungu zabo imbere.






