Twashyize imbaraga mu buryo bwo kubazwa inshingano – Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente yagejeje ijambo ku kigo ‘Brookings Institution’ giherereye i Washington, DC muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Mu ijambo rye, Minisitiri Dr Ngirente yavuze igihugu cyashyize imbaraga mu buryo bwo kubazwa inshingano.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye Inama yamurikiwemo Raporo ku rugendo rugana ku iterambere rirambye kandi ridaheza izwi nka ‘’Foresight Africa: Top priorities for Africa 2025-2030’ yakozwe n’Ikigo Brookings Institution giherereye i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yerekanye ko gukoresha ikoranabuhanga mu nzego zose ari ingenzi kandi ibihugu bikwiye gukomeza kujyana n’impinduka ziriho kugira ngo bikomeze kuba mu ihiganwa.
Yagaragaje amasomo y’ingenzi u Rwanda rwize kandi ruyashyira mu bikorwa mu myaka 20 ishize kugira ngo rushobore gutera imbere.
Yagize ati: “Mu Rwanda, twashyize imbaraga mu buryo bwo kubazwa inshingano, busaba ibigo byacu byose gusubiza ibyifuzo by’abaturage kandi ku gihe. Ibi byose byagize uruhare mu iterambere tumaze kugeraho.”
Umuhango wo gutangaza raporo wanitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Amb Mathilde Mukantabana ndetse n’izindi ncuti z’u Rwanda muri Amerika.
Mu batanze ibiganiro barimo na Amb Mathilde Mukantabana.
Ikigo ‘Brookings Institution’ giherereye i Washington DC muri Amerika, kimaze imyaka 109 kuko cyatangiye mu 1916, gishingwa na Robert S. Brookings.
Ni ikigo cya Amerika kigamije guteza imbere ubushakashatsi, uburezi mu bijyanye na siyansi ishingiye ku mibereho by’umwihariko mu bukungu, imiyoborere, politiki mpuzamahanga, ubukungu bw’Isi n’iterambere ryabwo.
