Ntibihagije kumenya ibibazo n’ibisubizo by’Afurika -Perezida Kagame

Umusizi w’Umudage witwa Johann Wolfgang von Goethe wabayeho mu kinyejana cya 18 n’icya 19, yavuze amagambo agaragaza agaciro ko gushyira mu bikorwa ibyo watekereje agira ati: “Kumenya ntibihagije; tugomba gushyira mu bikorwa. Ubushake ntibuhagije; tugomba gukora.”
Ijambo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagejeje ku bagize Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Congo-Brazzaville, ryatsindagiye ubwo butumwa ribuganisha ku mugabane w’Afurika, yibutsa ko nubwo ibibazo by’Afurika n’ibisubizo byabyo bizwi nta gishobora kuba igisubizo mu gihe hatabayeho gushyira mu bikorwa ibyo Abanyafurika biyemeje gukora.
Icyo kiganiro Perezida Kagame yakigejeje ku Badepite n’Abasenateri b’icyo gihugu uyu munsi wa mbere w’uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yatangiye. Yavuze ko uru ruzinduko ari amahirwe yo kwimbika mu bushuti busanzwe hagati y’u Rwanda na Congo, no kongerera imbaraga ubutwererane bufitiye akamaro abaturage ku mpande zombi.
Perezida Kagame yakomoje ku masezerano atandukanye azasinywa hagati y’ibihugu byombi kuri uyu wa Kabiri, azibanda ku nzego z’ingenzi zibanda ku butwererane bugamije kuzahura ubukungu no guteza imbere umuco.
Yavuze ko by’umwihariko, ubufatanye bw’ibihugu byombi budakwiye gusiga inyuma gukomeza gushakira amahirwe mashya urubyiruko rw’Afurika, kuko ari wo mutungo ukomeye kandi w’agaciro uyu mugabane ufite.
Gukomeza kubashakira amahirwe ngo bizabafasha kuyifashisha mu kuyabyaza umusaruro no kubona inyungu z’imbaraga n’impano zabo zitandukanye.
Yakomeje agira ati: “Ibibazo Afurika ihura na byo turabizi. Nanone kandi tuzi n’ibisubizo byabyo. Ikibura ni uko twajyana, kuva mu magambo tujya mu bikorwa, hamwe no kumva ko byihutirwa. Ntidushobora kwishimira kuvuga ibintu byiza, mu myaka mirongo, hanyuma tukazisanga nyuma y’imyaka myinshi uhereye ubu, twavuze ibintu byiza ariko mu by’ukuri ntitugera kuri byinshi.”
Yakomeje agira ati: “Tugomba gutera intambwe kugira ngo dusohoze ibyo twasezeranye ubwacu, ariko ikiruta byose twasezeranyije abaturage bacu. Afurika yagiye ivuga ku byerekeye ukwihuza n’ubumwe mu gihe cyose yabayeho. Tugomba gukomeza gutera intambwe zihuse. Hamwe n’ubumenyi bwinshi n’ubutunzi umugabane wacu ufite, nta mpamvu yo gukomeza kuba aho turi uyu munsi.”

Perezida Kagame yanagarutse ku ntambara n’amakimbirane bikigaragara ku Mugabane w’Afurika uhereye mu myaka mirongo ishize, ikibabaje izo ntambara zikaba zidafitiwe ibisobanuro bindi uretse kuba ibihugu byahitamo gukora ibikwiye ibibazo byinshi bigakemuka.
Yakomoje ku buryo abaturage b’u Rwanda n’aba Repubulika ya Congo Brazzaville bahujwe n’icyerekezo kimwe cyo kubaka akarere gatekanye kandi kuje uburumbuke. Yanavuze kandi ko ibihugu byombi bisangiye inzozi zo guhuriza hamwe ibihugu by’Afurika n’Abanyafurika bagafatanya mu kubaka umugabane ukomeye kandi uharanira kwigira.
Yanavuze kandi ku bihe ngarukamwaka by’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwatangiye taliki ya 7 Mata 2022, ashimangira ko ari ibihe bikomeye Abanyarwanda bibuka imyaka 28 ishize hahagaritswe Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100 gusa.
Yakomeje agira ati: “Ku Banyarwanda, ni igihe cyo kwibuka, kandi ni n’igihe cyo kongera kwiyemeza gushyigikira ubumwe bw’Igihugu cyacu. Abanyarwanda bashaka guharanira ko amasomo akomeye twigiye mu kababaro adapfa ubusa, ahubwo adufasha kuba abantu bazima, bashoboye kubaka igihugu kibereye Abanyarwanda, bakanagira uruhare mu mibereho myiza n’intsinzi y’umugabane wacu.”
Umukuru w’Igihugu yanaboneyeho kwizeza Repubulika ya Congo ko u Rwanda rwiteguye gukomeza ubufatanye butanga umusaruro ku mpande zombi, ku baturage b’u Rwanda na ba Congo.