‘Turabona impinduka’- Perezida Kagame na Ruto ku bibazo bya RDC

Icyizere ni cyose kuri Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Repubulika ya Kenya William Samoei Ruto, ku rugendo rwo kugarura amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Abakuru b’Ibihugu byombi bashimangira ko hari agahenge katangiye kuboneka muri icyo gice cya RDC kimaze imyaka irenga 25 cyibasiwe n’umutekano muke ufitanye isano n’ibihugu by’abaturanyi ndetse n’ibibazo byihariye byamunze RDC igihe kinini.
Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri i Kigali, Abakuru b’Ibihugu bombi bagarutse ku kuba hatangiye kuboneka umusaruro mwiza nyuma y’aho ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bitangiriye kohereza Ingabo muri icyo Gihugu nk’uko byemejwe n’Abakuru b’Ibihugu.
Perezida Ruto yagize ati: “Inkuru nziza ihari ni uko mu kwezi gushize, twabonye impinduka nyinshi nziza ku birebana n’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.”
Yavuze ko uwo musaruro ushingiye ku kuba Ingabo zavuye mu Burundi, Uganda, Kenya, Sudani y’Epfo n’Angola ziyemeje guhuriza hamwe mu gushyigikira imbaraga zashyizwe mu kugarura amahoro mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, gucungira umutekano abasivili no gukumira ko ibibazo by’umutekano bikomeza gutwara ubuzima bwabo.
Yakomeje agira ati: “Kubera imbaraga zahujwe ziturutse mu bihugu bitandukanye, habonetse impinduka z’uko imitwe yitwaje intwaro yatangiye kubahiriza amabwiriza yo guhagarika intambara, no kurekura bimwe mu bice yigaruriye; twabonye impinduka nyinshi muri icyo cyerekezo. Dufite icyizere ko bizakemuka binyuze muri ubwo bwumvikane bukomeye no gukorera hamwe”.
Perezida Kagame na we yongeyeho ati: “Mbere na mbere ndemeza ibyo Perezida Ruto amaze kuvuga, ko mu byumweru bike bishize turimo kubona impinduka nubwo hakiri ibindi bibazo byo gukemura. Iyo ntambwe irahari, icyo dukeneye ni ugukomeza gukora ibirenze, tukarushaho kubona iterambere ryisumbuye riganisha ku kubona igisubizo.”
Perezida Kagame kandi yanakomoje ku kuba ibibazo bya RDC byari byaraburiwe igisubizo kubera ko abo bireba bakomeje kwibanda ku gushaka kumenya uri mu kuri n’utari mu kuri, birangira bateshutse ku nshingano yo gushaka umuti urambye babanje kureba ku mpamvu shingiro.

Yavuze ko hari ikintu kitagenda muri ubwo buryo bwo guhangana n’ibibazo bihari, kuko igikenewe mu gushaka igisubizo kirambye ari ukwibanda ku gukemura umuzi w’ikibazo icyo ari cyo cyose. Ati: “Utabikoze gutyo bikujyana mu gutanga igisubizo kibogamye maze ibibazo bikongera kugaruka ikindi gihe…”
Ni gake cyane abatuye Isi bigira ku bibabaho
Perezida Kagame yanakomoje ku buryo bigora abantu gukura isomo ku byabaye ari na yo mpamvu hahora intambara z’urudaca mu bice bitandukanye by’Isi.
Ati: “Iyo tuba twiga tukanashyira mu bikorwa amasomo, ntekereza ko twakabaye dufite ibibazo bikeya.”
Yanakomoje ku buryo Ibibazo bya RDC bigira ingaruka zihariye ku bihugu by’abaturanyi, by’umwihariko ku Rwanda, aho ibibazo by’umutekano by’ibihugu byombi byivanze.
Ati: “Urebye ku rugero rwacu, ikibazo cya RDC kimaze igihe gihari kinafitanye isano n’ibibazo twagize hano mu Rwanda mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ariko ibindi bibazo birihariye kuri Congo. Bityo hari uruvangitirane rw’ibibazo by’u Rwanda n’ibya Congo, ibibazo bya Congo n’iby’u Rwanda byarivanze ndetse uramutse utabyinjiyemo neza wakwisanga mu bibazo bidashira nk’ibi.”
Yashimangiye ko aho EAC yinjiriye mu gushaka umuti, hari ikintu ikomeje gufasha cyane ko ibihugu bigize uwo Muryango byegereye ikibazo kandi binacyumva neza kurusha amahanga ya kure yabyivangamo agendeye ku mabwire.
Yavuze ko uruhare rwa EAC mu gushaka igisubizo rushingiye ku ntego yo gushaka ibisubizo by’ibibazo by’Afurika bibereye Abanyafurika, rutanga icyizere giheranije, aho n’abanyamahanga bemerewe kuza bunganira intambwe nziza yatewe na ba nyiri ubwite mu gukemura ibibazo bumva neza.
Perezida wa Kenya n’uw’u Rwanda, bagarutse ku mpinduka nziza zirimo kwigaragaza mu gihe inyeshyamba za M23 zikomeje kurekura ibice binyuranye zari zarigaruriye birimo n’Umujyi wa Bunagana wasizwe mu maboko y’Ingabo za Uganda.
Izo nyeshyamba zivuga ko uduce zirekuzi zidusiga mu maboko y’ingabo zoherejwe na EAC (EACRF) mu rwego rwo guharanira ko abasivili baba muri utwo duce baba bafite umutekano babuzwa n’imitwe yifatanyije n’Ingabo za Leta (FARDC) irimo n’inyeshyamba za FDLR zakomezanyije ingengabitekerezo ya Jenoside muri icyo gihugu.

