Tugomba gukomeza kwitegura ubutaha tukazegukana ibikombe birenze ibi-CP Kabera

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 29, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Polisi y’u Rwanda yitwaye neza  mu mikino yari ibaye ku nshuro ya 4  ihuza ibihugu bigize umuryango w’abayobozi ba Polisi zo mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba “EAPCCO Games 2023”.

Muri iyi mikino yabereye mu Rwanda  kuva taliki 21 kugeza 27 Werurwe 2023, ikipe ya Polisi y’u Rwanda yegukanye ibikombe 9  mu mikino 13 yakinwe muri rusange  ari yo umupira w’amaguru “Football”, Basketball, Volleyball,  Volleyball yo ku mucanga “Beach Volleyball”, Handball, Boxing, Taekwondo, Karate no Kumasha “Shooting” naho ibindi bikombe 4  birimo icy’imikino ngororamubiri  “Athletics” cyatwawe na Kenya,  igikombe muri Judo gitwarwa  n’u Burundi, Tanzania yegukana igikombe muri Darts naho Polisi ya Uganda yegukana igikombe muri Netball.

Muri rusange , Polisi y’u Rwanda ni yo yaje ku isonga aho yegukanye imidali 91 harimo 45 ya Zahabu,  21 ya Feza na 25 y’Umulinga. Kenya yaje ku mwanya wa kabiri n’imidali  88 harimo 28 ya Zahabu,  21 ya Feza na 39 y’Umulinga naho Uganda iza ku mwanya wa 3 aho yegukanye imidali 76 harimo 18 ya Zahabu, 30 ya Feza na 28 y’Umulinga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera Jean Bosco yatangaje ko nk’abateguye imikino  bishimiye ko yagenze neza ndetse n’umusaruro wavuyemo ukaba mwiza kuko Polisi yegukanye ibikombe 9 muri 13.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera Jean Bosco

Yakomeje avuga ko kwitwara neza babikesha abakinnyi, abafana n’abandi bose babashyigikiye kuva ku munsi wa mbere kugeza imikino isojwe.

Gusa n’ubwo Polisi y’u Rwanda yitwaye neza, CP Kabera atangaza ko iri rushanwa ryabasigiye umukoro ukomeye wo gukomeza kwitegura kuko umwaka utaha iri rushanwa rizongera ribe kandi barifuza kuzitwara neza nanone. Ati : “Tugomba gukomeza kwitegura kurushaho kugira ngo imikino y’ubutaha tuzagende twiteguye neza ndetse n’imikino tutegukanyemo ibikombe tugomba kuyitwaramo neza”.

Ku bijyanye n’amakipe, CP Kabera avuga ko ayo bafite bazakomeza kuyongeramo imbaraga no kuyafasha kwitegura naho ayo badafite bagerageze kuyubaka.

Ku rundi ruhande, CP Kabera ashimangira ko iri rushanwa kuba ryarabaye rikagenda neza bisize isura nziza y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga  kuko  abitabiriye bose barishimye kandi babonye n’umwanya wo gutembera muri Kigali babonye ibyiza by’u Rwanda kandi bazabigeza no ku bandi.

Umuryango wa “EAPCCO” watangijwe mu 1998 ugizwe n’ibihugu 14 ari byo u Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya, Sudani, Sudani y’Epfo, Ethiopia, u Rwanda, Comoros, Seychelles, RDC, Somalia, Djibouti na Eritrea.

Imikino ya  “EAPCCO Games 2023”  yari ibaye   ku nshuro ya 4  yari yitabiriwe n’ibihugu 8 birimo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya, Sudani, Sudani y’Epfo na Ethiopia. Abakinnyi basaga 1250 ni bo bitabiriye  aho bari mu makipe agera kuri 83 mu bagore n’abagabo.

Iyi mikino yatangiye gukinwa muri 2017 aho yabereye icyo gihe muri Uganda, muri 2018 ibera muri Tanzania naho muri 2019 ubwo yaherukaga yabereye muri Kenya. Muri 2019, Polisi y’u Rwanda yari yasoreje ku mwanya wa kabiri inyuma ya Kenya aho yegukanye imidali 46 muri rusange harimo 27  ya Zahabu, 6 ya Feza na 13 y’Umulinga.

Kugeza ubu nta bwo  haratangazwa igihugu kizategura  kikanakira iyi mikino ku nshuro ya 5 mu mwaka utaha wa 2024.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 29, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE