Tugize Imana ibyaha ntibyabaho – Umunyamabanga Mukuru wa RIB

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Rtd Col Ruhunga Jeannot, yatangaje ko iyo igihugu gifite abaturage batize, bakennye ko nta mutekano kiba gifite.
Umutekano ni ukubaho udafite ibiwuhungabanya. Rtd Col Ruhunga yabigarutseho mu kiganiro ‘Ishusho y’umutekano, ubutabera n’uruhare rw’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha’ aherutse gutanga mu mahugurwa yahuje urubyiruko mu Ntara y’Iburasirazuba.
RIB igaragaza ko muri rusange umutekano w’Abanyarwanda wifashe neza kandi ko inkiko z’igihugu zose zirinzwe.
Bizwi ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu abantu bagenda batikanga umutekano wabo.
Ubuyobozi bwa RIB bugaragaza ko hari zimwe mu mpamvu zibangamira umutekano w’imbere mu gihugu, zirimo ibyaha bitandukanye cyane cyane ngo ibikorwa n’urubyiruko.
Rtd Col Ruhunga akomeza agira ati: “Mu Rwanda nta bibazo by’ishimuta bihari (Kidnapping) urugero nko gushimuta umuntu warangiza uti nimutampa amafaranga runaka ndamwica, ibyo mu Rwanda ntabyo”.
Ibyaha byibasira urubyiruko mu Rwanda birimo gusambanya abana, ibiyobyabwenge, ubujura, gukubita no gukomeretsa, icuruzwa ry’abantu n’ibyaha bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Agira ati: “Tugize Imana ibyaha ntibyabaho”.
Raporo ya RIB ya 2018/2019 umubare w’abana basambanyijwe wari 3,433 mu 2019/2020 umubare w’abasambanyijwe warazamutse ugera ku 4,077 mu gihe mu mwaka wa 2020/2021 wazamutse ukagera ku bana 5,330.
RIB igaragaza ko amadosiye yiyongereye ku kigero cya 55.2% (1,897). Abana basambanyijwe ni 13,646 mu gihe ababasambanyije ari 13,485.
Akarere ka Gatsibo n’Akarere ka Gasabo ni two Turere kugeza ubu dufite abana basambanywa cyane. Abakobwa bibasirwa kuri 97.1% bingana na 13,254.
Abana bari hagati y’imyaka 15-17 basambanyijwe ni 7,253 bivuze ko ari 53.2%. Abana bari hagati y’imyaka 0-14 basambanyijwe ni 6,393 bangana na 46.8%. Abana 8,297 bangana na 60.8% basambanyijwe n’abaturanyi babo.
Abasambanyijwe n’inshuti zabo z’abahungu cyangwa abakobwa (Boyfriends & Girlfriends) ni 2,623 bangana na 19.2%. Abana 1,164 bangana na 8.5% basambanyijwe n’abo bafite icyo bapfana.
Bumwe mu buryo bukoreshwa mu gusambanya abana, Rtd Col Ruhunga, Umunyamabanga Mukuru wa RIB, ababikora ngo bifashisha uburyo bwo kubasindisha, kubaha impano ndetse no kubizeza kuzabashaka.
Ubuyobozi bwa RIB busaba urubyiruko gukora ubukangurambaga, gutangira amakuru ku gihe, gushyigikira gahunda z’igihugu zizamura imibereho, kuba bandebereho, gufatanya no guhindura imyumvire.
Hategekimana Achille Samson, Umuyobozi w’Ishami ry’imiyoborere myiza mu Karere ka Gatsibo, avuga ko Akarere kafashe ingamba zo kudahishira icyaha cyo gusambanya abana.
Ahamya ko mu bukangurambaga buherutse gukorwa mu Karere ka Gatsibo, hafashwe abagabo 400 basambanyije abana.
Umunyamabanga Mukuru wa RIB Rtd Col Ruhunga, ashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo kuko ngo kuba imibare iri hejuru bigaragaza ubukangurambaga ishyira mu gutahura abasambanya abana.