Trump yemeje ko ibiganiro by’Ubucuruzi na Canada byahagaritswe
Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 23 Ukwakira, Perezida wa Amerika yafashe icyemezo cyo guhagarika ibiganiro by’ubucuruzi na Canada igitaraganya.
Donald Trump arashinja abayobozi ba Canada kugoreka amagambo y’uwamubanjirije Ronald Reagan mubukjangurambaga bwo kwamamaza hamaganwa izamuka ry’imisoro hagati y’ibihugu byombi.
Yanditse ku rubuga rwe rwa Truth Social ati: “Bitewe n’imyitwarire yabo idasanzwe, ibiganiro byose by’ubucuruzi na Canada birahagaritswe.
Ikigo cya Ronald Reagan giherutse gutangaza ko Canada yakoresheje itangazo ry’ikinyoma, ritarimo ukuri, aho Ronald Reagan avuga nabi ku misoro.”
Yavugaga ku kwamamaza kwatewe inkunga n’intara ya Canada ya Ontario, ku giciro kingana na miliyoni 75 z’amadolari, kugira ngo yemeze abatora b’Abarepubulikani b’Abanyamerika, nk’uko ibitangazamakuru byinshi bibitangaza.
Ariko Donald Trump arashinja abayobozi ba Canada kuba “barabikoze muri ubu buryo kugira ngo bagire ingaruka ku cyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’izindi nkiko, zirimo zivuguruza amategeko agenga Perezida wa Amerika yateje izamuka ry’imisoro.
Ikigo cya Ronald Reagan cyavuze ku mbuga nkoranyambaga ko ubukangurambaga bwo kwamamaza muri Canada bwakoresheje amajwi n’amashusho mu buryo bwitondewe.
Ijambo rya Ronald Reagan ryakoreshejwe “Mu buryo Butoranijwe, mu ijambo ryanyuze kuri radiyo ku bijyanye n’ubucuruzi n’uwahoze ari Perezida w’Umurepubulikani muri Mata 1987.
Nk’uko icyo kigo kibivuga, itangazo ryagoretse” amagambo ya Ronald Reagan (1981-1989), yongeraho ko ryari isuzuma ku mahitamo yaryo ajyanye n’amategeko muri iki kibazo.
Perezida Trump yasobanuye ko imisoro ari ingenzi cyane ku mutekano w’igihugu n’ubukungu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mbere yuko icyo cyemezo gitungurana, hari amasezerano y’ubucuruzi hagati ya Ottawa na Washington ajyanye n’ibyuma, aluminiyumu, n’ingufu yasaga nkaho ashobora kugerwaho, nk’uko ikinyamakuru gisohoka buri munsi cyo muri Canada Globe and Mail cyabitangaje.
Byabaye mbere y’inama yari iteganyijwe hagati ya Minisitiri w’Intebe Mark Carney na Donald Trump mu Nama y’Ubufatanye mu Bukungu hagati ya Aziya na Pasifika (APEC) mu mpera z’uku kwezi.
Minisitiri w’Intebe wa Canada ntiyigeze ahakana cyangwa ngo yemeze ko aya masezerano ashoboka ari hafi. Tuzareba, nk’uko yabitangarije abanyamakuru.
Ati: “Turi mu biganiro bikomeye kuri iyi ngingo.” Mark Carney yahuye na Perezida Trump mu Biro bye White House mu ntangiriro z’Ukwakira kugira ngo agerageze gukemura amakimbirane, ariko ntiyabona uburenganzira.
Abajijwe kuri ibi kuwa kabiri, tariki ya 21 Ukwakira,
Hafi 85% by’ubucuruzi bwambukiranya imipaka biracyakorwa nta misoro, kuko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada bikiri ibihugu byiyemeje Amasezerano y’Ubucuruzi hagati ya Amerika y’Amajyaruguru (ACEUM).
Ibijyanye n’imisoro yashyizweho na Donald Trump ku rwego rw’Isi, cyane cyane ku mabuye n’ibyuma, aluminiyumu n’imodoka, byagize ingaruka cyane kuri Canada, bituma habaho gutakaza akazi no gushyira igitutu ku bigo by’ubucuruzi.