Trump yateze iminsi umubano w’u Bushinwa, u Burusiya na Koreya ya Ruguru

  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 4, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko umubano wa Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping, uwa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un na Vladimir Putin w’u Burusiya ari mwiza ariko ushobora kuzazamo agatotsi mu bihe biri imbere.

Atangaje ibyo mu gihe abo bayobozi bombi bahuriye mu birori by’u Bushinwa ku wa 03 Nzeri 2025, byo kwizihiza imyaka 80 bumaze butsinze intambara ya kabiri y’Isi.

Perezida Trump yagaragaje ko kwihuza kw’abo bayobozi abifata nko kugambanira Amerika ashimangira ko Xi Jinping ari kwirengagiza uruhare rwa Amerika n’abasirikare bayo bamennye amaraso mu ntambara ya kabiri y’Isi.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza,Reuters byatangaje ko Trump yavuze ko abo bayobozi bombi bari gucura umugambi wo guhuza imbaraga zo kurwanya Amerika.

Trump yavuze ibyo mu gihe akomeje umugambi w’ubuhuza no kugarura amahoro  hagati y’u Burusiya na Ukraine, mu gihe Putin avuga ko intambara ishobora kuzakomeza mu gihe ibiganiro by’amahoro bitagerwaho.

Hagati aho Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un, yasezeranyije Putin gukomeza kumushyigikira byimazeyo mu buryo bwa gisirikare mu ntambara ahanganyemo na Ukraine.

Kim yavuze ko gushyigikira u Burusiya ari inshingano kandi igomba kubahiriza isezerano.

Putin yashimiye Koreya ya Ruguru ku nkunga ya gisirikare ikomeza gutanga mu ntambara bahanganyemo na Ukraine ndetse ashimira ubwitange ingabo ze zigaragaza ku rugamba ndetse zidatinya no kugwa ku rugamba.

Umubano hagati y’ibyo bihugu ukomeje gushinga imizi ikomeje gutera ubwoba ibihugu by’u Burengerazuba bikomeza kugaragaza impungenge z’ikiwuhatse.

Umubano w’u Bushinwa, u Burusiya na Koreya ya Ruguru wahindishije Amerika umushyitsi
  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 4, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE