Trump yateguje Putin ishyano nakomeza kwinangira nyuma y’ibiganiro

  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 4, 2025
  • Hashize amasaha 2
Image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump akomeje kotsa igitutu Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin kubera intambara ahanganyemo na Ukraine, amuburira ibizamubaho natanyurwa n’ibiganiro by’amahoro biteganyijwe i Moscow.

Trump yavuze ko ateganya kuvugana na Putin mu minsi iri imbere ariko yongeraho ko azi neza ubushobozi bwe ku rugamba.

Yavuze ko nta butumwa bwihariye agenera Putin ariko azi uruhande ahagazemo bityo ashobora kuzafata umwanzuro mu buryo bwe cyangwa ubundi ariko ateguza ko nikitanyura impande zombi hazabaho akaga gakomeye.

Yagize ati: “Icyemezo cyose azafata kizatunyura cyangwa nticyitunyure. Nikitanyura muzabona ibizaba.”

Aya magambo ya Trump aje nyuma y’uko Putin avuze ko yiteguye guhura na mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, i Moscow.

Putin yavuze ko Moscow izagera ku ntego zayo muri Ukraine mu buryo bw’intambara mu gihe amasezerano y’amahoro azaba adashoboye kugerwaho.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Andrii Sybiha, yavuze ko ibyifuzo bikomeye ibihugu by’i Burayi bifite ari ukurangiza intambara kandi Zelensky yiteguye kwitabira ibiganiro igihe icyo ari cyo cyose.

U Burusiya bwavuze ko amasezerano ayo ari yo yose agomba gutuma bugumana  ubutaka bwigaruriye mu turere twose kuva mu mwaka wa  2022 nubwo Ukraine itigeze ibyemera byeruye.

  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 4, 2025
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE