Tour du Rwanda 2022: Budiak yegukanye intera ya 6, Tesfazion afata umwanya wa mbere

Musanze-Kigali (152 km)
1. Budiak Anatolii 03h35’21”
2. Tesfazion Natnael 03h35’21”
3. Manizabayo Eric 03h35’26”
4. Restrepo Jhonatan 03h35’28”
5. Mulueberhan Henok 03h35’30”
Urutonde rusange (714.4 km)
1. Tesfazion Natnael 17h33’13”
2. Budiak Anatolii 17h33’19”
3. Mulueberhan Henok 17h33’29”
4. Madrazo Ruiz Angel 17h33’29”
5. Ewart Jesse 17h33’42”
Imyanya Abanyarwanda bariho
10. Manizabayo Eric 17h35’28”
11. Muhoza Eric 17h35’38”
18. Nsengimana Jean Bosco 17h41’24”
20. Uwiduhaye 17h42’55”
21. Niyonkuru Samuel 17h42’58”
33. Mugisha Moise 17h52’07”
36. Iradukunda Emmanuel 17h52’26”
44. Hakizimana Seth 17h57’18”
48. Byukusenge Patrick 17h58’54”
60. Rugamba Janvier 18h16’36”
69. Uhiriwe Byiza Renus 18h30’27”
Taliki 26-02-2022
Kigali-Kigali (152,6 km)
Budiak Anatolii ukomoka muri Ukraine akaba akinira ikipe ya Terengganu PC muri Malaysia yitwaye neza yegukana intera ya 6 ya Tour du Rwanda 2022 maze Tesfazion Natnael ukomoka muri Eritrea akaba akinira ikipe ya Drone Hopper-Androni mu Butaliyani ahita afata umwanya wa mbere ku rutonde rusange.
Kuri uyu wa Gatanu taliki 25 Gashyantare 2022 hakinwe intera ya 6 aho abakinnyi bahagurukiye i Musanze basoreza i Kigali banyuze i Gicumbi ku ntera ya kilometero 152. Budiak Anatolii ni we wegukanye iyi ntera aho yakoresheje amasaha 3, iminota 35 n’amasegonda 21.
Ku mwanya wa kabiri haje, Tesfazion Natnael na we wakoresheje amasaha 3, iminota 35 n’amasegonda 21 na ho ku mwanya wa 3 haza Manizabayo Eric ukinira Benediction Ignite wakoresheje amasaha 3, iminota 35 n’amasegonda 26.
Nyuma y’iyi ntera ya 6, Tesfazion Natnael wegukanye Tour du Rwanda 2020 yahise afata umwanya wa mbere ku rutonde rusange awambuye Madrazo Ruiz Angel wari wawufashe nyuma y’intera ya 5. Muri kilometero 714.4, Tesfazion Natnael amaze gukoresha amasaha 17, iminota 33 n’amasegonda 13. Abaye umukinnyi wa 6 ufashe umwanya wa mbere ku rutonde rusange kuva Tour du Rwanda 2022 yatangira.

Ku mwanya wa 2 hari Budiak Anatolii umaze gukoresha amasaha 17, iminota 33 n’amasegonda 19. Ku mwanya wa 3 hari Mulueberhan Henok umaze gukoresha amasaha 17, iminota 33 n’amasegonda 29 akaba anganya ibihe na Madrazo Ruiz Angel uri ku mwanya wa 4.
Ku mwanya wa 5 hari Ewart Jesse umaze gukoresha amasaha 17, iminota 33 n’amasegonda 42.
Mugisha yavuye mu isiganwa
Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda 2018 ubu akaba akinira ikipe ya Pro Touch muri Afurika y’Epfo nta bwo yatangiye isiganwa ubwo hakinwaga intera ya 6 kubera ikibazo cy’uburwayi.

Undi utatangiye isiganwa ni Stockman Abram ukinira ikipe ya Saris Rouvy Sauerland Team yo mu Budage.
Abakinnyi 75 ni bo batangiye intera ya 6 ariko 4 baviramo mu nzira ari bo, Lagree Adrien, Laurance Axel (B&B Hotels- KTM), Poli Umberto (Team Novo Nordisk) na Mat Amin Mohd Shahrul (Terengganu PC).
Harakinwa intera ibanziriza iya nyuma
Mu gihe Tour du Rwanda irimo kugana ku musozo, kuri uyu wa Gatandatu taliki 26 Gashyantare 2022 harakinwa intera ibanziriza iya nyuma ya 7 aho abasiganwa bahagurukira i Kigali (Nyamirambo) barekeze i Gicumbi bagaruke i Kigali basoreze kuri Mont Kigali ku ntera ya kilometero 152,6.
