Tonzi yabonye impamyabumenyi muri Tewolojiya

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Tonzi yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu (Master’s) mu masomo ya Tewolojiya ibyo afata nko gukabya inzozi.
Uyu muhanzi ageze ku nzozi ze nyuma y’uko ashyize hanze igitabo yanditse gishingiye ku buhamya bwe igitabo yise ‘An Open Jail, When the World Crucifies You’ akavuga ko yasanze Imana yaramuhaye igihe gihagije ibituma akora ibikorwa byinshi mu gihe gito.
Mu kiganiro n’itangazamakuru Tonzi, yagaragaje ko rwari urugendo rutoroshye ariko Imana yamushoboje kubikora.
Yagize ati: “Ndishimye cyane kuko rwari urugendo rutoroshye, kwiga mbivanga n’izindi nshingano. Ndashima Imana yanshoboje gusoza icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri Tewolojiya. Nahoraga mbifite mu nzozi, none mbigezeho. Ni ishimwe rikomeye cyane.”
Tonzi yagaragaje ko urwo rugendo rutabaye urwe wenyine ashimira abamubaye hafi kuko avuga ko yari akeneye abamufasha kugira ngo abigereho.
Ati: “Ndashimira ababanye nanjye muri uru rugendo, ntabwo rwabaye urwanjye jyenyine, ubuyobozi bwa kaminuza bwambaye hafi, abarimu n’abandi banyeshuri twasozanyije amasomo. Imana ibahe umugisha.”
Yongeraho ati: “Umuryango wanjye wambaye hafi, inshuti zanjye n’abakoranaga nanjye umunsi ku munsi, bose bambaye hafi n’abandi bose banyitayeho. Imana ibahe umugisha.”
Tewolojiya ni ishami rya kaminuza ryiga ibintu bijyanye n’ukwemera n’imyemerere ya muntu.
Muri rusange bigamo Amateka y’Idini n’Itorero, isesengura rya Bibiliya, umuntu n’Isi. Uburyo imico n’imyifatire ihuzwa n’inyigisho z’idini.
Uburyo bwo kuyobora amatorero, gusenga, kwigisha no kwamamaza ubutumwa bwiza. Bitewe n’aho umuntu yiga, Tewolojiya ishobora no kwibanda ku mibanire y’idini n’imibereho rusange (politiki, umuco, imibereho myiza n’ubutabera).
Tonzi abonye iyo mpamyabumenyi muri Tewolojiya mu gihe yitegura gushyira hanze Alubumu ya 10 mu mpera za 2025, nk’uko aherutse kubitangaza.


