Tonzi agiye gufatanya kwandika ibitabo no kuririmba

Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Tonzi yatangiye urugendo rwo gufatanya kuririmba no kwandika ibitabo.
Yabivuze ku mugoroba w’itariki 30 Nyakanga 2025, ubwo yagaragarizaga itangazamakuru igitabo yanditse yise ‘An Open Jail’ (Igihome kirangaye), avuga ko yagishingiye ku buhamya bw’ibyo yanyuzemo mu rugendo rw’ubuzima bwe.
Ni igitabo avuga ko gishingiye ku gahinda yagize mu 2012, ubwo yiteguraga kubyara imfura ye, ariko akabwirwa n’abaganga ko umwana yapfiriye mu nda, ariko agakomeza ubuzima.
Ati: “Nyuma nasubiye mu kazi nk’ibisanzwe ndakora sinabona umwanya wo kubitekerezaho. Icyo gihe nambikaga abageni, rimwe nditegura nari ngiye mu mujyi kurangura, ngiye gusohoka numva ikintu kimeze nk’umuraba w’agahinda kirankubise nsubira mu nzu ndarira ndavuga nti kubera iki ari njye byabayeho?”
Avuga ko nyuma y’urupfu rw’umwana we yatewe n’ipfunwe akajya yishinja kuba yaba yaragize uruhare mu rupfu rwe.
Ati: “Nabaye mu kirahure cy’agahinda, nta byishimo na bike, numvaga n’abo nari nsanzwe nkunda nabagiye kure kuko nibazaga uko bambona nkumva banshira urubanza, nahoraga nibaza nti ese barambona bate?”
Buriya ibyamamare hari ukuntu babaho ubuzima bugoye inkuru zikandikwa bati: “Yamutanzemo igitambo, abahanzi erega batanga ibitambo n’ibindi byinshi kenshi batwandikaho ariko kandi ntibibuka ko turi abantu bagira umutima.”
Uyu muhanzi avuga ko muri uko gusinzira yakangutse agahinda kashize, akibaza impamvu atagiye ku kazi kandi yari yamaze kwitegura, mu gihe akibyibazaho ni bwo ijwi ryamubwiye ko yari ari mu gihome kirangaye (An Open Jail).
Ati: “Ni igihome cyo mu mitekerereze bishobora gutuma udatera imbere bitewe n’ibyagutsikamiye. Nahise numva umutwe w’igitabo uje mu mutwe wanjye “An open Jail” Mpita nsanga nanjye ibibazo nanyuzemo birimo kumbuza gusubira mu bucuruzi bwanjye, kongera guseka, ariko nsanga mpinduye uko ntekereza nakomeza guseka, gucuruza n’ibindi.”
Uyu muramyi avuga ko nta kibazo atewe no kuba igitabo gishingiye ku buhamya bwe, kuko yifuzaga gutanga umusanzu we mu gukemura ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe byugarije abatari bake mu Rwanda no ku Isi.
Avuga ko indirimbo urufunguzo aherutse gushyira hanze ijyanye n’icyo gitabo kuko igaragaraza ko Imana yahaye umuntu imfunguzo n’ububasha bwo gufungura ahari ibyiza yabageneye.
Tonzi avuga ko adateganya guhagarika umuziki, kuko azabijyanisha no kwandika ibitabo, kubera ko yamaze gutangira kwandika igitabo cya kabiri kandi ageze kure ategura Alubumu.
Igitabo An Open Jail: When the World Crucifies You” bisobanuye ‘Igihome gifunguye: Iyo Isi yakumanitse ku musaraba’ gifite paji 174, biteganyijwe ko azakimurika ku mugaragaro tariki 14 Kanama 2025, akazatumira abahanzi batandukanye barimo n’abasizi.


